issa
Amatike y'igitaramo cya King James  yashize ku isoko mbere y'amezi atatu

May 6, 2026 - 11:15
 0

Amatike y’igitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki yashize ku isoko mu minsi itatu gusa, nubwo hasigaye amezi atatu ngo kibe ku wa 1 Kanama 2026 muri BK Arena. Yatangiye kugurishwa ku wa 2 Gicurasi 2026, ashira ku wa 5 Gicurasi 2026, agaragaza urwego rwo hejuru uyu muhanzi agezeho mu gukundwa.

Ibi byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana batabashije kubona amatike basabye ko hategurwa igitaramo cya kabiri ku wa 2 Kanama 2026 cyangwa kikimurirwa muri Stade Amahoro yakwakira abantu benshi. Hari n’abifuza ko hashyirwaho uburyo bwo kugikurikirana hifashishijwe ‘live streaming’ ku bazaba batabashije kubona amatike.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Bruce Intore uri mu bafasha gutegura iki gitaramo, yavuze ko batunguwe n’umuvuduko amatike yaguzwemo, ashimangira ko bagiye kwicara bakareba icyakorwa, nubwo nta mwanzuro urafatwa. Ati “Hari benshi batubwira ko amatike yabashiriyeho, tugiye kubisuzuma.”

Ibiciro by’amatike byari kuva ku 15000Frw kugera kuri 60000Frw muri VIP, mu gihe ameza y’imbere yaguraga miliyoni 2Frw na ‘Suites’ miliyoni 3.5Frw. King James watangiye umuziki mu 2006, yamenyekanye cyane mu 2008-2009 abikesha ‘Intinyi’, aza gukomeza urugendo rwe asohora album zitandukanye zamugejeje ku rwego rutangaje.

May 6, 2026 - 11:47