Amavubi azakina na Tanzania na Comoros mu mwiherero uzabera muri Morocco
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, itegerejwe gukina imikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Tanzania ndetse na Comoros muri Kamena 2026. Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rirateganya gukorera umwiherero w’iminsi 10 muri Morocco hagati ya tariki ya 1 na 10 Kamena, aho amakipe yombi ari yo Amavubi makuru n’ikipe y’abatarengeje imyaka 23 azakambika mu mijyi ya Agadir na Marrakech.
Uyu mwiherero uzajyana no gukina imikino ya gicuti izafasha abatoza kureba urwego rw’abakinnyi bafite, kugerageza uburyo bw’imikinire no guha amahirwe amasura mashya kwigaragaza.
Bonnie Mugabe yavuze ko Amavubi azabanza guhura na Tanzania mbere yo kwisobanura na Comoros, ashimangira ko iyi mikino izaba ingenzi mu myiteguro y’amarushanwa akomeye ateganyijwe mu mezi ari imbere.
U Rwanda rurimo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 ndetse n’iya AFCON y’abatarengeje imyaka 23 izaba ifitanye isano no gushaka itike y’Imikino Olempike.
Iyi mikino kandi izaha u Rwanda amahirwe yo kwisuzuma ku makipe asanzwe ahura na rwo mu marushanwa yo mu karere no ku rwego rw'Afurika. Aya makipe uko ari atatu asanzwe akunze guhura mu marushanwa yo mu karere no ku rwego rwa Afurika, ibintu bituma iyi mikino ya gicuti izaba ikindi kigeragezo gikomeye ku Mavubi mbere y’amajonjora akomeye ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.



Kinyarwanda
English






