issa
Ngororero: Umugore ukekwaho gutwikisha umukozi wo mu rugo amazi ashyushye yatawe muri yombi

May 14, 2026 - 08:43
 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ukekwaho gutwikisha umukozi wo mu rugo amazi ashyushyushye yatawe muri yombi ndetse afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gatumba.

Ni ibyo RIB yatangaje nyuma y’amakuru yavugaga ko hari umwana w’umukobwa wakoraga akazi ko mu rugo watwikishijwe amazi ashyushyushye yamenweho na nyirabuja amuziza gutinda guteka.

Ibi byabereye mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero aho amakuru ava mu baturanyi b’uyu ukekwaho gukora ibi avuga ko uwo mwana yari asanzwe atameranye neza n’uwo nyirabuja bivugwa ko yamutotezaga cyane yitwaje ko umugabo we akora mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ibyo uru rwego rwahakanye rubinyujije ku rubuga rwayo rwa X.

Bagize bati “Ukekwaho gukora ibi yarafashwe, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gatumba, ikindi ni uko umugabo w’uyu ukekwaho gukora ibi atari umukozi wa RIB.”

Uyu mukobwa yahise yoherezwa ku Bitaro bya Muhororo, nyiri kumutwikiraho amazi asanzwe akorera amasuku, kugira ngo avurwe.

Ibi bibaye mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abakozi bo mu rugo, ibyo abaturage bavuga ko bikwiriye kugira ibindi bihano byihariye ku bagira uruhare muri ibyo bikorwa bibi. 

May 14, 2026 - 14:33