issa
Real Madrid na FC Barcelona zatangiye guhangana byeruye

May 14, 2026 - 08:02
 0

Ikipe ya Real Madrid yatangiye guhangana na FC Barcelona bigizwemo uruhare na Perezida wayo Florentino Perez washinjije FC Barcelona ruswa ku basifuzi mu myaka ishize ndetse agaragaza ko no muri uyu mwaka Real Madrid yibwe.

Ibi Florentino Perez wa Real Madrid yongeye kubigarukaho ku wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2026, aho yongeye gushimangira ibyo yavuze ku wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yashinjaga FC Barcelona kuba yaranyereje ibikombe bya shampiyona binyuze mu kwishyura abasifuzi. 

Mu kiganiro yagiranye na laSexta ku wa Gatatu nijoro, yanze kwisubiraho nubwo Barça iri gusuzuma uburyo bwo kumurega mu nkiko kubera ayo magambo.

Perez yavuze ko nta kibazo abona mu kuba Barcelona yamurega ndetse yemera ko bajya kumurega. Yagize ati “Barça yakora neza cyane iramutse indeze. Niba batekereza ko bagomba kubikora, nibabikore.” 

Impamvu nyamukuru Perez ashingiraho ni ikibazo kizwi nka “Negreira case”. Barcelona yemeye ko yigeze kwishyura José María Enríquez Negreira wahoze ari visi perezida wa Komite y’Abasifuzi muri Espagne, ibintu byakuruye ibibazo bikomeye mu mategeko. 

Kugeza ubu nta bimenyetso bifatika biragaragaza ko ayo mafaranga yakoreshwaga mu guha ruswa abasifuzi cyangwa bigatuma hari icyo bakora bafasha Barcelona, ariko nanone iyi kipe ntirahanagurwaho ibyo birego.

Nubwo Barcelona ivuga ko ayo mafaranga yatangwaga ku mpamvu zemewe zirebana na raporo za tekiniki, Perez yavuze ko izo raporo zari urwitwazo rwo kurwanya Madrid, hakoreshejwe raporo zitabaho.

Mbere y’iki kiganiro, visi perezida wa Barcelona Rafa Yuste yari yamaze kuvuga ko imyitwarire ya Perez iteye isoni kandi yuzuyemo ibinyoma. Biravugwa kandi ko Barcelona iri kwiga neza inzira z’amategeko kugira ngo irengere icyubahiro cyayo.

Aya magambo aje nyuma y’uko Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 2-0 mu mukino wa El Clasico wabahesheje igikombe cya shampiyona. Mu gihe Barça yari mu byishimo bikomeye, muri Madrid havugwaga umwuka mubi ndetse n’amakuru y’abakinnyi barwaniye mu myitozo.

Rafa Yuste yavuze ko Perez ari kugerageza guhisha umusaruro mubi mu kibuga wa Real Madrid binyuze muri ayo makimbirane.

Perez ariko yakomeje gushimangira ko hari umugambi mubisha uri gukorerwa Real Madrid. Yatangaje ko ikipe ye iri gutegura dosiye nini ikusanya ibyemezo bavuga ko byarenganyije Real Madrid ku ruhande rw’abasifuzi. Yanavuze ko yaganiriye na perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, yemera ko Madrid ifite uburenganzira bwo gutanga ibyo birego.

Nubwo ikibazo cya Negreira ari cyo Perez agarukaho cyane, ibyo arega birenze kure imyaka ayo mafaranga yatangwaga kuko byahagaze hashize hafi imyaka umunani. Perezida wa Madrid ahubwo avuga ko no muri uyu mwaka amakosa y’abasifuzi yakomeje kubiba.

Perez yavuze ko hari amanota 18 yibwe Real Madrid mu buryo bugaragara muri uyu mwaka gusa. Yashinje kandi komite y’abasifuzi na La Liga kuba abafatanyacyaha ndetse abita abanzi ba Real Madrid.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373