Louise Mushikiwabo yageze i Kigali mu nama ya Africa CEO Forum 2026
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum ibera i Kigali kuva kuri uyu wa 14 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2026.
Iyi nama ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye, abafata ibyemezo muri za Guverinoma, abashoramari ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika no hanze yawo, bagamije kuganira ku iterambere ry’ubukungu n’ishoramari ku mugabane.
Africa CEO Forum ibera mu Rwanda yitezweho gutanga umusanzu mu gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abikorera, guteza imbere ishoramari ndetse no kurebera hamwe uburyo Afurika yakomeza kwihaza mu bukungu bwayo.



Kinyarwanda
English






