APR FC yasanze Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro
Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma isanzeyo Rayon Sports nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 3-1.
Ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri n’igice zo kuri uyu wa Gatatu nibwo ikipe ya APR FC yakinnye Umukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro n’ikipe ya Etincelles FC.
Ni umukino watangiye muri Kigali Pelé Stadiums ubona abafana ari bacye bijyanye Ni uko yitwaye neza isoza akazi mu mukino ubanza kuko warangiye APR FC yatsinze ibitego 3-1.
Uyu mukino watangiye ikipe ya APR FC itsinda ibitego hakiri kare kuko ku munota wa 20 yari yamaze gutsinda igitego gitsinzwe na Mugisha Gilbert ku mupira mwiza yari ahawe na Byiringiro Gilbert atsinda nta gihunga.
Ku munota wa 37, ikipe ya APR FC yongeye gutsinda igitego cya kabiri gitsinzwe na Memel Raouf Dao ku mupira mwiza yabonye nyuma y’umupira abasore ba Etincelles FC bari bagaruye usanga aho ahagaze ahita atsinda igitego cya kabiri.
Ikipe ya APR FC ku munota wa 47, yongeye gutsinda igitego cya Gatatu wabonaga irimo kurusha ikipe ya Etincelles FC gitsinzwe na Cheick Djibril Ouattara. Ni igitego yatsinze arobye umuzamu wa Etincelles FC agapira koroshye cyane.
Ikipe ya Etincelles FC yakinnye uyu mukino ubona nta mbaraga nyinshi ifite ndetse wabibonaga no mu bakinnyi umutoza Bizimana Abdoul Bekeni yabanje mu kibuga.
Ku munota wa 80, ikipe ya Etincelles FC yatsinze igitego cya mbere cyo kwishyura gitsinzwe na Mugabo Ciza Hussein. Ni umupira yafashe ba myugariro ba APR FC barasigana birangira n’umuzamu Hakizimana Adolphe ananiwe kuwufata.
Umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze Etincelles FC ibitego 3-1. Ni umukino woroheye cyane APR FC ndetse biza kugenda neza ikomeza ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 6-2.
Umukino wa nyuma hagati ya APR FC na Rayon Sports uteganyijwe kuba tariki 23 Gicurasi 2026. Uyu mukino uzabera kuri Sitade Amahoro Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.



Kinyarwanda
English






