issa
Ambasaderi Urujeni yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatican

May 21, 2026 - 13:03
 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Liechtenstein, Slovenia no mu miryango mpuzamahanga ikorera i Genève, Urujeni Manzi Bakuramutsa, yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda i Vatican.

Ambasaderi Urujeni, izo kopi yazishyikirije Umunyamabanga wa Leta ya Vatican ushinzwe ububanyi n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga, Musenyeri Paul Richard Gallagher, ku wa 20 Gicurasi 2026. 

Mu ntangiriro z’icyumweru, Ambasaderi Bakuramutsa yari yahuye n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Leta ya Vatican, Musenyeri Paolo Rudelli n’Umuyobozi ushinzwe protocole muri iyi Leta, Musenyeri Javier Domingo Fernandez. 

Nyuma yo gutanga izi kopi, ku wa 20 Gicurasi Ambasaderi Bakuramutsa yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin. 

Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi yatangaje ko ibiganiro byahuje impande zombi byibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye bumaze igihe kirekira hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika. 

Biteganyijwe ko nyuma yo gutanga kopi, Ambasaderi Bakuramutsa ashyikiriza Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Leo XIV, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatican.