Amerika: Indege ebyiri za gisirikare zagonganye
Indege ebyiri za gisirikare zo mu bwoko bwa F-18 zagonganiye mu kirere ku Cyumweru tariki 17 Gicurasi mu gihe hari hagiye kubera ibirori by’imurikagurisha ry’indege ku birindiro bya gisirikare bya Mountain Home Air Force Base muri leta ya Idaho muri Amerika.
Nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’igisirikare cya Amerika, abapilote bose babashije kwikiza impanuka, bava mu ndege bitwaje imitaka kandi nta rupfu rwahise rutangazwa. Izo ndege zari mu myiyereko yo mu kirere imbere y’abari bitabiriye ibyo birori mbere y’uko zigongana.
Abayobozi bahise bahagarika gahunda zose z’imurikagurisha mu gihe inzego z’umutekano zatangiye ubutabazi n’iperereza rigamije kumenya icyateye iyo mpanuka. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza izo ndege zigongana mbere yo kugwa hasi.



Kinyarwanda
English






