issa
Robert Lewandowski ntazibagirwa FC Barcelona uko byagenda kose

May 18, 2026 - 10:15
 0

Rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Poland, Robert Lewandowski yasezeye ku bafana ba FC Barcelona nyuma yo gutsinda Real Betis ibitego 3-1, atangaza ko atazibagirwa gihe abafana baririmbaga izina rye.

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026, Robert Lewandowski w’imyaka 37 yatangaje ko azava muri Barça muri iyi mpeshyi, nyuma y’imyaka ine ayikinira, ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

Uyu rutahizamu w’Umunya-Poland yashimiwe cyane n’abafana bahaguruka mu myanya yabo ubwo yasimbuzwaga mu gice cya kabiri cy’umukino wa Betis, nyuma aza no gufata ijambo imbere y’abafana ku kibuga nyuma y’umukino.

Yagize ati “ Uyu munsi kuri njye wari uw’amarangamutima menshi kandi ukomeye cyane. Nageze muri Barcelona nzi ko ari ikipe ikomeye cyane. Kubera urukundo n’inkunga mwampaye, nagize ibihe byiza bidasanzwe. Kuva ku munsi wa mbere niyumvaga nk’uri mu rugo hano muri Barcelona no kuri iyi sitade. Sinzibagirwa igihe mwaririmbaga izina ryanjye.”

Kuva yagera muri Barcelona avuye muri Bayern Munich mu 2022 kuri miliyoni 45 z’amayero, Lewandowski yatsindiye iyi kipe ibitego 119 ndetse anatwarana nayo ibikombe bitatu bya La Liga.

Kubera ko Barcelona yari yaramaze gutwara igikombe cya shampiyona, umukino wa Real Betis wari wahariwe cyane gusezera kwa Lewandowski.

Yari yambaye igitambaro cya kapiteni, abafana bakomeza kuririmba izina rye umukino wose, ndetse n’abakinnyi bagenzi be baramuhobera ubwo yasimbuzwaga ku munota wa 85.

Abafana banazamuye ibyapa byanditseho amagambo agira ati “Robert, byose byatangiranye nawe.” Nyuma y’umukino yahawe icyubahiro kidasanzwe mbere yo kuva mu kibuga nyuma y’iminota hafi 20 umukino urangiye.

Hari inshuro nyinshi Lewandowski yagaragaye hafi kurira cyane cyane ubwo umuryango we winjiraga mu kibuga.

Yakomeje agira ati “ Byari icyubahiro gikomeye gukinira iyi kipe. Twagize ibihe byiza byinshi muri iyi myaka ine. Nishimiye ibyo nakoze ndetse n’ibyo twagezeho twese hamwe. Uyu munsi ndasezera kuri sitade, ariko Barcelona izahora mu mutima wanjye.”

Amakuru avuga ko Lewandowski yari yahawe amahirwe yo kuguma muri Barcelona ariko akagabanya umushahara, gusa yahisemo kugenda nyuma yo gutakaza umwanya nk’umukinnyi ubanza mu kibuga muri uyu mwaka.

Biravugwa ko afite amakipe amwifuza muri Saudi Arabia, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse no mu Burayi, ariko kugeza ubu ntarafata icyemezo cya nyuma.

Hansi Flick, wanatoje Lewandowski muri Bayern Munich ndetse bagatwarana UEFA Champions League mu 2020, yavuze ko yishimiye byinshi uyu rutahizamu yahaye Barcelona. Lewandowski yatwaranye na Barcelona ibikombe bitatu bya La Liga, Copa Del Rey imwe ndetse n’ibikombe bitatu bya Super Cup ya Espagne.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373