Imipaka ya Rusizi yafunzwe
Mu rwego rwo gukumira no kwirinda Ebola, Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bwatangaje ko bafunze imipaka ibiri ihuza kariya karere na DR Congo.
Meya w'akarere ka Rusizi,Sindayiheba Phanuel yemeje aya makuru y'ifungwa ry'imipaka mu butumwa bugufi yagize ati"Imipaka ya Rusizi 1 n'iya 2 ibaye ifunze by'agateganyo mu rwego rwo kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu baturanyi ( DRC). Abanyeshuri, abakora muri serivisi z'ubutabazi, abatwara ibiribwa, ndetse n'abatashye iwabo barakomeza koroherezwa gutambuka"
Meya yakomeje avuga ko abaturage basabwa kwitwararika. Ati"Abaturage basabwa ggukomeza ingamba zo kwirinda harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwirinda gusuhuzanya n’intoki, kwirinda ingendo zitari ngombwa cyane cyane ahantu hagaragaye icyorezo cya Ebola, kwihutira kujya kwa muganga mu gihe ugaragaje ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuribwa mu ngingo, kuva amaraso n'ibindi."
Uyu mupaka ufunzwe nyuma y'uko uwa Rubavu nawo wafunzwe kubera Ebola iri muri DR Congo.



Kinyarwanda
English






