issa
Abarwanyi ba ISIS/ISWAP bongeye kwicwa n’ibitero by’indege by’ingabo za Nigeria n'Amerika

May 18, 2026 - 10:36
 0

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyongeye kwica abarwanyi barenga 20 b’umutwe wa ISIS/ISWAP, mu bitero by’indege cyagabye ku bufatanye n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, mu Ntara ya Borno iri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’icyo gihugu uwo mutwe usanzwe ufitemo ibirindiro.

Aya makuru y’iyicwa ry’aba barwanyi yemejwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026 n’Umuyobozi ushinzwe amakuru mu Gisirikare cya Nigeria, Maj. Gen. Samaila Uba, watangaje ko abo barwanyi bishwe nyuma y’amakuru ingabo zabo n’iza Leta y'Amerika zamenye yuko bakambitse mu gace ka Metele kari muri iyo Ntara ya Borno, birangira bagabweho ibitero by’indege n’ibya drone.

Maj. Gen. Samaila Uba yavuze ko ingabo za Nigeria n’iza Amerika zagabye ibitero byinshi by’indege ku birindiro bya ISIS/ISWAP, bikarangira byishe abarenga 20.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito hatangajwe urupfu rwa Abu-Bilal al-Minuki, wari umwe mu bayobozi bakomeye b’uyu mutwe wa ISIS, na we wiciwe mu bitero ingabo za Nigeria ku bufatanye n’iza Amerika ziri kugaba ku birindiro by’imitwe yitwaje intwaro mu kuyirimbura burundu.

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko gikomeje ibi bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro hagamijwe kugarura umutekano muri icyo gihugu ndetse no kurengera abaturage bagikomeje kwicwa bazizwa ukwemera kwabo.

May 18, 2026 - 13:14