Umusifuzi wakubise umukinnyi wa Mukura VS mu bugabo yasabye imbabazi
Umusifuzi wo ku ruhande wasifuye umukino wahuje Mukura Victory Sports na Rutsiro FC, Nsengiyumva Jean Paul, yasabye imbabazi nyuma yo guhagarikwa amezi 12 atagaragara asifura imikino ya BK Pro League.
Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa FERWAFA, ku cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026, uyu musifuzi yagaragaje gutakamba cyane asaba imbabazi nyuma yo gukora aya mahano.
Yagize ati “Nanditse iyi baruwa nsaba imbabazi ku myitwarire idahwitse nagaragaje mu mukino w’Umunsi wa 29 wahuje Mukura Victory Sports na Rutsiro FC, ku itariki ya 3 Gicurasi 2026, aho nakoze igikorwa kigayitse muri uwo mukino.”
Yakomeje agira ati “Mbanje gusaba imbabazi byimazeyo umukinnyi Mbonyamahoro Serieux ukinira Mukura VS, kuko bitari bikwiye ko umusifuzi agira imyitwarire nk’iriya. Ndasaba imbabazi Mukura VS, FERWAFA, BK Pro League, ndetse n’ubuyobozi bushinzwe abasifuzi kuko imyitwarire nagaragaje yagaragaje isura mbi.”
Nsengiyumva Jean Paul yakomeje avuga ko ibi yakoze ari ikosa rikomeye mu buryo butateguwe, anizeza Abanyarwanda bose ko bitazongera ukundi.
Yanagaragaje ko yiteguye gukurikiza amategeko y’umukino, kubaha abakinnyi no kurangwa n’imyitwarire myiza iranga umusifuzi nyawe.
Uyu mukino Nsengiyumva Jean Paul yakoreyemo ikosa ryo gukubita umugeri mu bugabo bwa Mbonyamahoro Serieux, warangiye Rutsiro FC itsinze Mukura VS ibitego 2-1. Mu itangazo FERWAFA yashize hanze, ntabwo yigeze imuhano wenyine kuko yahannye na Nshimiyimana Remy Victor wari mu kibuga hagati kumara imikino itanu adasifura.



Kinyarwanda
English






