Harimo igihano cy'imyaka itanu!Yampano yatawe muri yombi
Ibyaha Yampano akurikiranyweho harimo igifite igifungo cy'imyaka itanu, n'ibifite imyaka ibiri mu gihe yaba abihamijwe n'Urukiko.
Umuhanzi Yampano yatawe muri yombi ku itariki 16 Gicurasi 2026 akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro. Nkuko Umuvugizi wa RIB DR Murangira B.Thiery yabwiye UKWELITIMES.
Akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa se urusobe rw'ibiyobyabwenge,gukubita no gukumeretsa,gukoresha ibikangisho n'ibindi bikumukorwaho iperereza. RIB yatangaje ko Yampano yafunzwe nyuma y'igihe ashakishwa ngo yitabe.
Kugeza ubu Yampano afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe Ubugenzacyaha buri gukora iperereza ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ibihano ku byaha akurikiranweho
Gukubita no gukumeretsa ku bushake, ni icyaha giteganywa n'Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ndetse n'ingingo zaryo zivuguruye zikunze kwifashishwa mu kurengera abakorewe ihohoterwa
Itegeko riteganya ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw .
Ingingo ya 128 yo mu gitabo giteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, isobanura ko icyaha cyo gukoresha ibikangisho gihanwa n'ingingo ya 128 y'Itegeko Nº 68/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.
Umuntu wese utera ubwoba undi cyangwa akamukangisha kumugirira nabi, ku mutungo we, cyangwa ku wundi muntu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000 FRW) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000 FRW).
Icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge
Itegeko itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryakajije ibihano ku cyaha cyo kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge cyarakajijwe.
Mu ngingo ya 263 igika cya 1 havuga ko umuntu wese ufashwe urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.
Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha kivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Yampano yarezwe n'uwo babanye nk'umugore



Kinyarwanda
English






