issa
Inzego z'umutekano z'u Rwanda zari zatumiwe: Polisi ya Mozambique yizihije imyaka 51 imaze

May 18, 2026 - 12:17
 0

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifatanyije na Polisi ya Mozambique ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu turere twa Macomia, Palma na Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado, kwizihiza isabukuru y’imyaka 51 ya Polisi y’Igihugu ya Mozambique.

Ibi birori byo ku wa 17 Gicurasi 2026, byabaye mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano muri iyo ntara imaze igihe ihanganye n’ibibazo by’umutekano muke.

Abayobozi b’uturere twa Macomia, Palma na Mocímboa da Praia bashimiye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku ruhare zikomeje kugira mu kugarura ituze n’umutekano muri Cabo Delgado, ndetse no kwifatanya nabo muri ibyo birori by’isabukuru ya Polisi ya Mozambique.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Mozambique bwongeye kandi gushimangira ubushake bwo gukomeza ubufatanye n’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu bikorwa bihuriweho byo kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze mu Ntara yose ya Cabo Delgado.

U Rwanda rumaze imyaka rufasha Mozambique mu bikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba no kugarura umutekano muri Cabo Delgado, ibintu byagize uruhare mu gusubiza ibikorwa by’abaturage n’ubuzima busanzwe mu bice byinshi by’iyo ntara.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.

Inzego z'umutekano z'u Rwanda zari zatumiwe: Polisi ya Mozambique yizihije imyaka 51 imaze

May 18, 2026 - 12:17
May 18, 2026 - 12:29