issa
Kiyovu Sports yatangiye kuzuza ibyo umufatanyabikorwa wayo yifuza

May 18, 2026 - 12:27
 0

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye igikorwa cyo kubarura abafana bayo kugira ngo yuzuze ibyo Jayrutty yifuje nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire.

Ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2026, nibwo ikipe ya Kiyovu Sports FC yasinye amasezerano y'imikoranire n'ikigo cy'ishoramari cya Jayrutty Investment cyibarizwa mu gihugu cya Tanzania.

Aya masezerano hagati ya Kiyovu Sports na Jayrutty Investment, azamara imyaka 5. Amakuru avuga ko aya masezerano afite agaciro ka Miliyoni 2,5 z'amadorari binyuze mu bikoresho n'imyambaro iki kigo kizajya kigenera Kiyovu Sports FC buri mwaka.

Imyambaro n'ibikoresho iki kigo kizajya giha Kiyovu Sports FC , birimo imyambaro yo mu kibuga ndetse n’iyo hanze y’ikibuga hamwe n’inkweto zo gukoresha.

Mu byo Ubuyobozi bwa Jayrutty na Kiyovu Sports bumvikanye harimo ko bagomba kubarura abakunzi bayo aho bari hose mu gihugu kugira ngo bakore inyigo y’uko bababyaza umusaruro,  ndetse ibyo bikorwa byatangiye gukorwa.

Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo iki gikorwa cyatangiye gukorwa guhera mu karere ka Gakenke mu murenge wa Muhondo ahazwi nko ku kirenge ndetse abakunzi babaruwe bamwe barebye umukino Kiyovu Sports yanganyijemo na AS Muhanga igitego 1-1 mu mukino wabaye tariki 16 Gicurasi 2026.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 17 Gicurasi 2026, iki gikorwa cyakomereje mu karere ka Rwamagana. Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko bwifuza gukora iki gikorwa mu gihe kitarenze Ukwezi cyane ko aya masezerano bagiranye na Jay Rutty aratangira kugira agaciro mu mezi atarenze abiri ari imbere. 

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buyobowe na Nkurunziza David, bukomeje gukora ibintu byiza bucece kuko mbere y’umukino w’umunsi wa 32, batangaje umufatanyabikirwa mushya wa Banki nyafurika ( Bank Of Africa). Kugeza ubu iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 51.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Kiyovu Sports yatangiye kuzuza ibyo umufatanyabikorwa wayo yifuza

May 18, 2026 - 12:27
May 18, 2026 - 12:34