issa
Serumogo Ali yazamuye ibendera ry’u Rwanda muri Sudani y’epfo

May 18, 2026 - 14:09
 0

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ( Amavubi), Serumogo Ali, yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Sudani y’epfo Saison 2025/2026. 

 Ikipe ya El-Merriekh Bentiu yegukanye igikombe cya shampiyona ya Sudani y’epfo ku nshuro ya kabiri, nubwo yatsinzwe umukino wayo wa nyuma wabereye kuri Juba Stadium.

Isozwa rya shampiyona ryabaye mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo Hon. Atong Kuol Manyang ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sudani y’Epfo, Francis Amin Michael.

Abakinnyi ba Jamus FC bigaragaje cyane mu bihembo byatanzwe, aho Sampi Ousimane yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka, naho mugenzi we George Rodriguez atwara igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi nyuma yo gutsinda ibitego 23 muri uyu mwaka w’imikino.

Umunyezamu wa El-Merriekh Bentiu, Daniel Magot, yahembwe nk’umunyezamu mwiza w’umwaka, mu gihe umutoza Ibrahim Hussein yagizwe umutoza mwiza nyuma yo gufasha iyi kipe gutwara igikombe cya shampiyona.

Ikipe ya Lion Hunters FC, Yei, yegukanye igihembo cy’imyitwarire myiza, naho George Francis wa Al Ghazala Wau ahabwa ishimwe ryihariye kubera uruhare yagize mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Sudani y’Epfo. 

Shampiyona saison 2025/2026 yasojwe nyuma y’amezi menshi y’amarushanwa yabereye hirya no hino mu gihugu cya Sudani y’epfo.

Usibye Serumogo Ali wakinaga hano mu Rwanda umwaka ushize w’imikino, iyi kipe kandi ikinamo na Mbilizi Eric wakinaga muri Gasogi United ndetse na Hussein Shabani Tchabalala wakinaga muri Musanze FC. 

May be an image of soccer, crowd and textSerumodo Ali yishimiye igikombe afite ibendera ry'u Rwanda

May be an image of one or more people, people playing soccer and text that says 'Bebeto'Mbilizi Eric na Tchabalala bishimiye igikombe afite ibindera ry'u Burundi

May be an image of one or more people, people playing soccer, people playing football and text

May be an image of ‎one or more people, people playing soccer, people playing football and ‎text that says '‎BebtoGoach Bebito TU Sevies St S etoCoach राছ 76통 16 eto Coach kebeto BebeloCoach لاء Coach‎'‎‎

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Serumogo Ali yazamuye ibendera ry’u Rwanda muri Sudani y’epfo

May 18, 2026 - 14:09
May 18, 2026 - 14:11