Ukraine yagabweho ibitero simusiga bya drones na misile by’u Burusiya
U Burusiya bwagabye igitero simusiga kuri Ukraine, bukoresheje drones nyinshi ndetse na misile zirimo izifite ubushobozi buhanitse, bibaye nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin yasezeranyije kwihorera ku bitero byagabwe mu bice bigenzurwa n’u Burusiya.
Abantu bane bahitanywe n’ibi bitero byagabwe mu mujyi wa Kyiv no mu nkengero zawo, mu gihe abarenga 50 babikomerekeyemo mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026, ubwo ibisasu byumvikanye henshi muri ako gace, bikaba byangije inyubako zirimo izo guturamo n’amashuri.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Bila Tserkva, uri mu karere ka Kyiv, hakoreshejwe misile yo mu bwoko bwa Oreshnik ishobora kugenda ku muvuduko uri hejuru cyane.
Iki gitero cyakurikiye umuburo wa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, wavuze ko igihugu cye kizihorera nyuma yo gushinja Ukraine kugaba igitero gikomeye ku icumbi ry’abanyeshuri riri mu mujyi wa Starobilsk ku wa Gatanu, cyahitanye abantu 18 nk’uko BBC News yabitangaje.
Mu minsi yashize, Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Ukraine bwemeje ko zagabye igitero hafi ya Starobilsk, mu burasirazuba bwa Ukraine bugenzurwa n’u Burusiya, ariko busobanura ko cyari kigamije umutwe w’ingabo kabuhariwe z’u Burusiya aho kwibasira abasivili.



Kinyarwanda
English






