Amerika yafatiye ibihano umupolisi ukomeye wa Tanzania
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano bikomeye ACP Faustine Jackson Mafwele, umupolisi ukomeye muri Polisi ya Tanzania, ushijwa kugira uruhare mu bikorwa byo gutoteza no guhohotera impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu.
Ni ibitangajwe nyuma y’ibyavuzwe ko hari impirimbanyi za politiki zagiye zifungwa zizizwa ubusa zirimo Agather Atuhaire na mugenzi we Boniface Mwangi w’umunya-Kenya.
Abo bombi bivugwa ko, bakigera muri Tanzania mu rubanza rw’umunyepolitiki bari bitabiriye, bahise batabwa muri yombi kubera itegeko bavuga ko ryatanzwe n’uwo mupolisi ACP Mafwele wanategetse ko bakubitwa bakanakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina nubwo icyo bazizwaga nyirizina kitatangajwe.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zategetse ko uwo mupolisi ahagarikwa ku mirimo ye akanacibwa amande yo guha izo mpirimbanyi za politiki zahohotewe, ibyo byose bigakorwa binyuze mu mategeko yemewe ya Tanzania ndetse uwo mupolisi anabuzwa kwinjira ku butaka bwa Amerika, ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio.
Ibinyamakuru bitandukanye muri Afurika bikomeje kwandika ko uwo mupolisi yaje kuburirwa irengero uretse ko Leta ya Tanzania yirinze kugira icyo itangaza kuri izo nkuru mu gihe Amerika igisaba ko atabwa muri yombi agahanwa.



Kinyarwanda
English






