issa
Bad Bunny arishyuza Mr Eazi Miliyoni 666 Frw

Mar 30, 2026 - 12:14
 0

Urubanza ruregwamo umuhanga mu gutunganya indirimbo Dera, emPawa ya Mr Eazi rwabaye ku wa 9 Werurwe 2026 ariko hari impande zititabiriye bitewe n'uko no ku wa 06 Werurwe 2026 habuze ababurana mu cyumba cy'iburana barimo Dera wakoze indirimbo ya Joe Boy bivugwa ko bashishuye iya Bad Bunny.

Ikipe y’abanyamategeko ishinzwe kureberera inyungu z’umuhanzi bad Bunny bifatiye ku gakanu Umuhanzi ubifatanya n’ishoramari Mr Eazy nyiri emPawa arasabwa kwishyura $456,312 (666,332,792 Frw).

Ni ubujura bivugwa ko bwakozwe n’umuhanga mu gutunganya indirimbo, Dera wo muri Nigeria. Ikirego cyamaze kugera mu rukiko’Federal Court’ kikaba gishingiye ku bujura ‘Copyright infringement’ bw’igihangano bwakozwe mu 2023 ariko impande zombi ntabwo zigeze zishaka kubikemura mu bworoherane. Ubusanzwe itegeko riteganya ko uwakoresheje igice cy’indirimbo, filime,inyandiko’Text’ y’umuhanzi atabiherewe uburenganzira ashobora kwishyura $150,000 by’ihazabu ariko bitewe n’uburyo byakozwemo iyo hazabu ishobora kwiyongera.

Ubwo bujura bushingiye ku ndirimbo yitwa’Enséñame a Bailar’,ya Bad Bunny yashyize hanze mu 2022. Umuhanga mu gutunganya indirimbo, Dera yafashe bimwe mu bice byayo abikoresha mu ndirimbo ya Joe Boy yitwa’Empty My Pocket”.

Ikirego cyatanzwe muri Gicurasi 2025, icyo gihe abanyamategeko ba Dera bikuye mu rubanza. Urubanza rurimo Lakizo Entertainment yacuruje iriya ndirimbo. Kuva hatangira izo rwaserera Lakizo Entertainment yahise ikura ku mbuga zose zicuruza imiziki iriya ndirimbo.

Mar 30, 2026 - 12:17