issa
Umutoza w’Amavubi yagaragaje amayeri ari bukoreshe akivugana Estonia

Mar 30, 2026 - 11:45
 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Stephen Costantine, yatangaje ko bari bubuze Estonia gukina uko ishaka kugira ngo babashe kwitwara neza muri uyu mukino.

Ibi Costantine yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze ku cyumweru tariki 29 Werurwe 2026. Ni ikiganiro uyu mutoza yakoze agaruka kuri byinshi birimo uko biteguye umukino u Rwanda rurakina na Estonia kuri uyu wa mbere.

Stephen Costantine yatangaje ko intego nyamukuru afite ari ugutsinda uyu mukino u Rwanda rurakina bwa mbere n’ikipe iturutse ku mugabane w’i Burayi.

Yagize ati “Ku bwanjye, ikiri mu mutwe wanjye ni ugutsinda. Abakinnyi bitwaye neza cyane mu mukino uheruka twakinnye na Grenada. Bubahirije ibyo twabasabye byose haba mu buryo bw’imikinire n’imbaraga bakoresheje.”

Uyu mutoza yakomeje asobanura ko Estonia ari ikipe itandukanye cyane ariko anagaragaza ko barakina umukino wo kuyibuza gukina kugira ngo babashe kwitwara neza imbere yayo. Yagize ati “Estonia ni ikipe iteguye neza, ifite uburyo ikina busobanutse. Tugomba kuyibuza gukina uko ishaka, ariko dufite icyizere ko dushobora gutsinda.”

Costantine yagaragaje ko gukinira imbere y’abafana babo ari kimwe mu bigomba kubaha imbaraga zo gutsinda ariko anemeza ko abakinnyi biteguye kandi bameze neza.

Yagize ati  “Turakinira iwacu, abafana bazaba badushyigikiye, kuri Stade Amahoro ni iwacu. Tuzakora ibishoboka byose ngo dutsinde. Abakinnyi bagaragaje imyitwarire myiza cyane. Bakiriye neza ibyo tubatoza, haba mu bijyanye n’imyitozo, ubuzima bw’imikino n’ubumenyi bwa siporo. Umwuka uri mu ikipe ni mwiza cyane.”

Stephen Costantine abona iyi mikino ari gukina igomba kubategurira iyo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika. Yagize ati “Iyi mikino yose ni imyiteguro ya CAN n’Igikombe cy’Isi. Tugomba kubona indi mikino myinshi mu mezi ari imbere, cyane cyane muri Kamena na Nyakanga.”

Kuri uyu wa Mbere nibwo abanyarwanda baraba bateraniye muri Sitade Amahoro bagiye kwihera ijisho ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakina na Estonia. Ni umukino utoroshye kuko izi kipe zombi zageze ku mukino wa nyuma zigaragaje ko zikomeye cyane.

Kugeza ubu abakinnyi bose b’ikipe y’igihugu bameze neza usibye Nshuti Innocent ufite imvune. Undi yari manzi Thiery wari ufite akabazo k’imvune ariko ubu nawe yagarutse ameze neza.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373