Umutoza wa APR FC abona nta bakinnyi bakomeye afite
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko abakinnyi ba APR FC badakomeye ku buryo bakwitwara neza imbere ya Al Hilal SC kuko yo ifite abakinnyi bakomeye.
Ibi uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yatsinzwemo na Al Hilal SC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 30 wa Shampiyona.
Abderrahim Taleb yatangaje ko icyatumye batitwara neza muri uyu mukino byatewe n’uko abakinnyi be bakina bugarira nta bunararibonye baragira kuko imikinire yabo ubona ntaho itandukaniye.
Yagize ati “ Nk’uko nabivuze, Abdoul na Yunusu bafite uburyo bumwe bwo gukina. Mu bwugarizi hakenerwa umukinnyi ucunga ba rutahizamu n’undi umufasha, ariko bo ntibaramenyera neza iyo mikinire kandi ntibafite ubunararibonye buhagije.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko ikibazo gikomeye APR FC bafite ni uko hari abakinnyi ikipe irimo kubura cyane abo hagati mu kibuga.
Yagize ati “ Ikibazo gikomeye dufite ni uko twakinnye imikino yose tudafite abakinnyi b’ingenzi hagati mu kibuga. Ronald Ssekiganda ni umukinnyi wo kugarura imipira, Bosco akaba umukinnyi utegura umukino. Iyo umwe muri bo adahari, biragorana kubona uwo umusimbuza.”
Yakomeye agira ati “ Nk’uko nabivuze, kubura abakinnyi batanu b’ingenzi twakinanye imikino 38 yose ntabwo byoroshye kubasimbuza, cyane cyane hagati mu kibuga kuko ari ho ibihaha by’ikipe biba biri. Iyo udafite Ruboneka Bosco, Ssekiganda, Togui cyangwa Clément ufite ubunararibonye mu bwugarizi, biragorana.”
Abderrahim Taleb agaruka kuri Al Hilal SC yatangaje ko ari ikipe ikomeye iri ku rwego rwo hejuru ariko igikombe kizahabwa ikipe yo mu Rwanda kandi APR FC niyo iri imbere.
Yagize ati “ Nubwo batsinda, igikombe kigomba kujya ku ikipe yo mu Rwanda. Al Hilal ni ikipe nini cyane ifite abakinnyi 42 kandi benshi bafite urwego rwo hejuru, mu gihe njye mfite abakinnyi 17 gusa. Ntitwagereranywa n’ikipe imeze nk’ikipe y’igihugu ifite abanyamahanga benshi bakomeye. Ni isomo kuri twe niba dushaka kuzakina neza muri CAF Champions League umwaka utaha, tugomba kugira abakinnyi bafite ubunararibonye bwo ku rwego rwa Champions League.”
Umutoza wa APR FC kandi yatangaje ko ubuyobozi bwamubwiye ko agomba kwita ku makipe ya hano mu Rwanda adahanganye n’ayo muri Sudani. Uyu mutoza aracyabona ko bakiri ku gikombe cya Shampiyona cyane ko bizwi ko hazatangwa igikombe ku ikipe izaba yabaye iya mbere mu makipe yo mu Rwanda.
Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindwa na Al Hilal SC ibitego 4-0, byatumye irushwa amanota 11 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. Uru rutonde ruyobowe na Al Hilal SC n’amanota 67, naho APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 56.



Kinyarwanda
English






