Bane batangiye imyitozo! Rayon Sports yatangiye kwitegura ‘Derby’ kare
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kwitegura ‘Derby’ y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro izahuramo na APR FC.
Ni umukino utoroshye cyane hagati y’aya makipe yombi nyuma yo kunganya umukino uheruka wa Shampiyona igitego 1-1. Ikipe ya Rayon Sports yakinnye neza uyu mukino imbere ya APR FC bitandukanye ni uko byari bimeze mu myaka nk’ibiri ishize.
Ikipe ya Rayon Sports mu rugendo rwo gushaka igikombe cy’Amahoro, yagaruye abakinnyi bane kandi bakomeye batigeze bagaragara ku mukino w’umunsi wa 32 wa Shampiyona yakinnye na Gorilla FC banganya igitego 1-1.
Ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026, aba bakinnyi barimo Ndikumana Asmane wari ufite ikibazo cy’akagombambari, Yousou Diagne wari wagize akabazo, Kwizera Olivier wari ufite ikibazo cy’iryinyo ndetse na Tchimanga Ramazani, bose batangiye imyitozo.
Muri iyi myitozo perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yari mu nzove yazanye n’umuyobozi ushinzwe ibya Siporo, Dylan Lienart ndetse n’umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier.
Aba bayobozi baganirije abakinnyi ba Rayon Sports ndetse babasaba gukomeza imyiteguro neza y’uyu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Amakuru ahari avuga ko baratangira umwiherero ku wa Gatatu cyangwa ku wa kane kugira ngo abakinnyi batangire babe mu mwuka umwe bazagere ku mukino biteguye neza.
Murenzi Abdallah mu kiganiro yakoze, yatangaje ko yifuza ko Rayon Sports yakitwara neza ndetse asaba abafana kuzaza ari benshi muri Sitade Amahoro kuko yizeye ko bazataha bishimye cyane.
Nubwo imyiteguro Rayon Sports ikomeje kuyikora ifunga ikintu cyose cyatuma batakaza uyu mukino, ariko ntabwo Haringingo Francis yorohewe no gutekereza uburyo bw’imikinire kuko azakina uyu mukino adafite umukinnyi we mwiza Ndayishimiye Richard uzaba atemerewe kubera amakarita y’umuhondo.
Kugeza ubu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ntabwo irafata umwanzuro waho uyu mukino uzabera. Ku munsi w’ejo ku wa mbere nibwo hasohotse amakuru avuga ko FERWAFA na Q&A Solution, icunga Sitade Amahoro batarumvikana ku giciro cyo gukodesha.
Biteganyijwe ko uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026. Amakuru ahari avuga ko ibiciro byo kwinjira bizaba ari bimwe n’ibyakoreshejwe mu mukino uheruka guhuza aya makipe mu gihe aho uzabera hatahinduka.
Ndikumana Asmane yatangiye imyitozo
Kwizera Olivier yatangiye imyitozo
Tchimanga Ramazani nyuma y'akabazo k'imvune nawe yagarutse



Kinyarwanda
English






