Nyakabanda: Yatamarijwe mu ruhame nyuma yo gufatanwa telefone yibye umukiriya wari umugannye
Umusore ucuruza isambusa mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda yatamarijwe mu ruhame nyuma y’uko afatanwe telefone yari yibye y’umukiriya wari uje guhahira aho akorera.
Ibi byabaye ku manywa yo ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026.
Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko uyu mugabo ucuruza isambusa yacunze umwana wari uje guhaha mu iduka akoreramo amwiba telefone ya nyina.
Bavuga ko uwo mwana akibura iyo telephone yahise yiruka ajya guhamagaza nyina maze basaka uwo musore barayimufatana.
Uwase Nadia yagize ati “ Mbese umwana yaje aje guhaha noneho ashyize telephone ye kuri Comptoire ari guhaha noneho uwo mucuruzi ahita ayimuhisha.”
Karimu Isaac, we yavuze ko yatunguwe cyane n’uburyo uwo musore w’umucuruzi yafatanwe iyo telefone mu gihe yari yahakanye ko atigeze ayitwara.
Yagize ati “ Yahakanye ngo ntayo yatwaye baragenda baramusaka barayimufatana abantu bose baramukomera gusa birababaje kuko ntabwo bikwiye ko umucuruziyiba umukiriya umuganye.”
Nyuma y’uko uyu mucuruzi afatanwe iyo telefone yahise asaba imbabazi umubyeyiw’uwo mwana yari ayibye.



Kinyarwanda
English






