Ben na Chance bakebuye ibyamamare bikoresha ibiyobyabwenge
Aba bahanzi bafite igitaramo cyo ku wa 5 Mata 2026 muri Bk Arena. Itike ya make ni 5000 Frw, mu gihe ihenze ari 50,000 Frw. Bazwiho indirimbo zigaruka ku bihe banyuzemo ariko kandi bakaba ari abahanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umuryango wavutse mu baramyi ku buryo nta bihe bitarimo Yesu bigeze banyuramo kuva bavutse kugeza baciye akenge.
Itsinda ry’abaramyi Ben na Chance bakora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo no mu biganiro batambutsa ku muyoboro wa Youtube yabo, batangajwe no kumva ko hari abantu bakura imbara mu biyayuramutwe’ibiyobyabwenge’. Ibi babigarutseho mu kiganiro The Evening Wave cya ISHUSHO TV ku wa 30 Werurwe 2026.
Chance yabanje gutangara yumvise ko hari abahanzi biyambaza ibiyobyabwenge mu bwamamare. Ati”Ubwo se hari umuhanzi uzwi ukoresha ibiyobyabwenge? Jyewe ntabwo byampiriye narabyanze nabyo biranyanga. Ariko urumva nawe ikintu kiyobya ubwenge? Nibiringire Yesu, bamuhungireho”.
Ni mu gihe Ben, yavuze ko hari igihe bari mu giterane yumva umucuranzi umwe aravuze ngo ariko buriya bariya bahanzi imbaraga bazikura he batanyweye ibiyobyabwenge? Buriya barabikoresha”.
Yavuze ko ubundi umuhanzi akwiriye gukoresha imbaraga ebyiri. Iz’umubiri akarya neza noneho akaniringira imbara z’Imana kuko niyo itanga byose.
Chance yavuze ko ababyeyi bagira agahinda ko kubona umwana yarabaswe n’ibiyobyabwenge ariyo mpamvu yabasabye kuza mu nzu y’Imana bakibera ku ruhimbi nk’agatuti. Ati”Baze mu nzu y’Imana biberemo nk’agatuti, bazagira umunezero no mu gihe cy’ibigeragezo”.
Aba bahanzi bafite igitaramo cyo ku wa 5 Mata 2026 muri Bk Arena. Itike ya make ni 5000 Frw, mu gihe ihenze ari 50,000 Frw. Bazwiho indirimbo zigaruka ku bihe banyuzemo ariko kandi bakaba ari abahanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni umuryango wavutse mu baramyi ku buryo nta bihe bitarimo Yesu bigeze banyuramo kuva bavutse kugeza baciye akenge.
Amafoto:Rugarura image



Kinyarwanda
English







