issa
Djihad amaze iminsi 147 muri gereza! Yampano yanditse imbabazi ku mbuga nkoranyambaga 

May 13, 2026 - 09:29
 2

Nyuma y'uko abahamijwe gusakaza amashusho y'urukozasoni bamaze iminsi 146 muri gereza ya Mageragere, Yampano yanditse avuga ko yatanze imbabazi nubwo zanyijijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzi Yampano yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yababariye abantu bafunzwe bazira gusakaza amashusho y'urukozasoni ari kurongora umugore icyo gihe byavugwaga ko ari we.

Ku itariki 12 Gicurasi 2026 nibwo Yampano yanditse ku mbuga nkoranyambaga urwandiko rurerure. Urwo rwandiko rugira ruti"Banyarwanda,bakunzi b'ibihangano byanjye n'umuntu wese uzasoma iyi baruwa. 

Mbandikiye mbikuye ku mutima kandi mu mahoro. Mu buzima abantu bakora amakosa abandi bagafata ibyemezo bitari byo bitewe n'uburakari,ubusinzi,ubuto bwo gutekereza cyangwa ibihe bibi banyuramo.

Ariko uko umuntu agenda akura, amenya ko amahoro n'imbabazi biruta inzika n'intambara zidashira. Uyu munsi ndifuza kubwira abantu bose ko nahisemo inzira y'amahoro".

Uyu muhanzi yavuze ko asabira imbabazi umuntu wese waba afungiye ikibazo cyaba gifitanye isano n'ibyabaye hagati ye n'ibyamuvuzweho. Uzabakiriho Cyprien alias Djihad yatawe muri yombi ku itariki 26 Ugushyingo 2025.

Yafunganywe n'abandi barimo Ishimwe François Xavier, Ishimwe Kwizera Papy Nestor alias Papy Nesta,Kalisa John alias Kjohn (wafunguwe agakurikiranwa ari hanze), Ishimwe Patrick alias Pazzo Man (wahanaguweho icyaha).

Ku itariki 17 Ukuboza 2025 Djihad bagenzi be bari bahuriye muri dosiye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo muri gereza ya Mageragere.

Icyo gihe Kjohn yafunguwe by'agateganyo akajya yitaba ari hanze. Ku itariki 27 Gashyantare 2026 Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwahamije bane muri bo icyaha cyo gusakaza cyangwa gutuma hasakazwa amashusho y'urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa cyangwa se urusobe rwa mudasobwa bakatirwa imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Urukiko rwategetse ko Pazzo Man afungurwa kuko yagizwe umwere.

Ku itariki 4 Gicurasi 2026 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza rw'ubujurire nyuma y'uko batanyuzwe n'imikirize y'urubanza rwaciwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.

 Umwanzuro w'urwo rubanza uzasomwa ku itariki 19 Gicurasi 2026 saa cyenda.

Djihad,Ishimwe François Xavier na Kwizera Papy Nestor bamaze iminsi 146 muri gereza ya Mageragere. 

Kuva Djihad yatabwa muri yombi ku itariki 26 Ugushyingo 2025 kugeza ubu tariki 13 Gicurasi 2026 hashize iminsi 168 ari mu maboko atari aye.