issa
Haringingo azakora igishoboka cyose kugira ngo atware igikombe cy’Amahoro

May 13, 2026 - 09:45
 0

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yatangaje ko azakora igishoboka cyose kugira ngo atware igikombe cy’Amahoro.

Ibi uyu mutoza yabigarutseho mu ijoro ryacyeye nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yasezereyemo ikipe ya Gorilla FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya 0-0. Ikipe ya Rayon Sports umukino ubanza yinjije igitego mu izamu rya Gorilla FC ari nacyo cyatumye ikomeza kuko banganyije igitego 1-1.

Haringingo Francis yatangaje ko intego bafite ari ukwegukana iki gikombe cy’Amahoro ndetse bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bazitware neza ku mukino wa nyuma bategereje iyo bazahura nayo hagati ya Etincelles FC na APR FC.

Yagize ati “ Intego y’igikombe ni ukugitwara, rero ubu ni umukino umwe tugiye gutegura. Nkuko APR FC igishaka niko natwe tugishaka. Tuzakora ibishoboka byose ku ruhande rwacu kugira ngo tubashe kugitwara.”

Nyuma yo kwizera ko ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, ubu igiye gutangira kwitegura imikino ya Shampiyona nayo imaze gufata indi ntera kubera amafaranga ayirimo. Haringingo Francis yagaragaje ko bagiye kwita cyane ku mikino ya Shampiyona kugira ngo barebe ko bakizera gusoza ku mwanya wa kabiri. 

Yagize ati “ Ubu turi kureba kuri Shampiyona kuko urabona ko ikomeye cyane, kuko turimo kurwanira umwanya wa kabiri, naho umwanya wa mbere ku mikino isigaye amahirwe ni macye.”

Haringingo agaruka kuri Kiyovu Sports bahanganiye umwanya wa kabiri, yagaragaje ko bagiye gutegura imikino iri imbere kugira ngo bazagere ku mukino wa nyuma bazahuramo na Kiyovu Sports baramaze kwizera umwanya wa kabiri

Yagize ati “ Ubu tugiye kwita cyane ku mikino ya Shampiyona kugira ngo turebe ko tuzagera ku mukino wa nyuma duhura na Kiyovu Sports dufite amahirwe. Iby’igikombe tubishyize ku ruhande, tugiye kureba kuri Shampiyona kugira ngo turebe ko twabona amanota atatu, tubashe gukomeza turi ku mwanya wa kabiri.”

Muri uyu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Gorilla FC, ntabwo Aziz Bassane yigeze agaragara kubera ibihano yahawe n’ubuyobozi kubera imyitwarire mibi ariko Haringingo Francis yatangaje ko imiryango igifunguye mu gihe yakisubiraho yagaruka ndetse akebura abakinnyi abibutsa ko ari bakuru bakwiye gukora akazi kabo neza bakuzuza inshingano zabo.

Rayon Sports igiye gukomeza imyiteguro y’umukino bazongera gukina na Gorilla FC wo kwishyura muri Shampiyona. Ni umukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Girurasi 2026, kuri Kigali Pele Stadium Saa Kumi n’ebyiri n’igice z’Umugoroba.

Haringingo Francis yemerewe gutoza Rayon Sports ImvahoNshya

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373