issa
Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro byagiye hanze

May 20, 2026 - 16:48
 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Ni umukino wa nyuma uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports. Uyu mukino uteganyijwe kuba ku itariki 23 Gicurasi 2026 ubere kuri Sitade Amahoro. FERWAFA yemeje ko uyu mukino uzatangira Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Hari hashize iminsi abanyarwanda benshi bibaza aho uyu mukino uzabera kuko hari hakirimo ibibazo hagati ya FERWAFA na Q&A isanzwe icunga Sitade Amahoro ariko nyuma baza kumvikana ku biciro byo gukodesha iyi Sitade. 

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2026, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino bizaba ari ibihumbi 2 mu gice cyo hasi ndetse n’ibihumbi 3 mu gice cyegereye ikibuga, VIP yagizwe ibihumbi 20, VVIP yagizwe ibihumbi 50, Excutive Seat yagizwe ibihumbi 100 ndetse na Milliyoni 1 n’ibihumbi 500 muri Sky Box.

Uyu mukino ntabwo ushyushye cyane nk’ibisanzwe kuko urebye ubukangurambaga bugomba gukorwa na FERWAFA ntabwo buri ku rwego rwo hejuru.

Amakipe arebwa n’uyu mukino, APR FC na Rayon Sports akomeje imyiteguro ariko washyushye cyane mu ikipe ya Rayon Sports yifuza kwigaranzura APR FC nyuma y’igihe yarayigaruriye cyane.

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Etincelles FC ku giteranyo cy’ibitego 6-2, naho ikipe ya Rayon Sports yo yasezereye Gorilla FC nyuma yo kunganya imikino yombi ariko Rayon Sports ikomeza ku gitego cyo hanze yatsinze ubwo zanganyaga igitego 1-1.

Umukino uheruka wa Shampiyona wahuje APR FC na Rayon Sports warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1. Rayon Sports yatsindiwe na Ndikumana Asmane, naho APR FC yatsindiwe na Cheick Djibril Ouattara.

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro byagiye hanze

May 20, 2026 - 16:48
May 20, 2026 - 16:58