U Rwanda n'u Bufaransa biyemeje kongera ingufu mu mikoranire ya gisirikare
Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe imikoranire n’ibihugu bya Afurika, Maj Gen Pascal Ianni, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Gicurasi 2026, rugamije gukomeza no gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Muri uru ruzinduko, Maj Gen Pascal Ianni yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Yakomereje kandi ibiganiro mu nama yamuhuje n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.
Ibiganiro byibanze ku buryo bwo kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’Ishami ry’Ingabo z’u Bufaransa rishinzwe imikoranire n’ibihugu bya Afurika ndetse n’Ingabo z’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, amahugurwa n’ubufatanye mu bya gisirikare.
Ku wa 19 Gicurasi 2026, Maj Gen Pascal Ianni yanasuye Ishuri ry’Ingabo z’u Rwanda rya Gabiro, aho yamenyeshejwe ibikorwa bitandukanye by’amahugurwa bikorerwa muri iri shuri ndetse n’uruhare rifite mu kongerera ubushobozi abasirikare.
Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2026, Maj Gen Pascal Ianni yatanze ikiganiro ku banyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye mu Karere ka Musanze. Muri icyo kiganiro, yagarutse ku ruhare rw’ingabo z’u Bufaransa mu bikorwa byo gushyigikira umutekano muri Afurika ndetse n’ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke.
Uru ruzinduko rugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye mu rwego rwa gisirikare no mu bijyanye n’umutekano ku mugabane wa Afurika.



Kinyarwanda
English






