issa
Min. Nduhungirehe yitabiriye inama mpuzamahanga ku kubungabunga amahoro i Rabat

May 20, 2026 - 18:19
 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Mujyi wa Rabat muri Morocco, aho yitabiriye Inama ya kabiri y’Abaminisitiri yiga ku kubungabunga amahoro mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Maroc, iy'u Bufaransa ndetse n’umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa Organisation internationale de la Francophonie. 

Abayitabiriye baganira ku buryo bwo gukomeza gushimangira uruhare rw’ibihugu bikoresha Igifaransa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, cyane cyane mu bice bikomeje kwibasirwa n’umutekano muke n’amakimbirane.

U Rwanda rukomeje kuba kimwe mu bihugu bifite uruhare runini mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi, binyuze mu ngabo n’abapolisi barwo boherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye n’ubundi bufatanye mpuzamahanga.

Kugaragaza uruhare rw’ibihugu bya Afurika mu gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano ndetse no kwimakaza ubufatanye mu rwego rw’amahoro biri mu ngingo zikomeje kwibandwaho muri iyi nama iri kubera i Rabat.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.