issa
Umwana muto w’umunyarwanda ukomeje kwigaragaza mu Budage yahuye na Harry Kane

May 22, 2026 - 08:56
 0

Umunyarwanda ukina mu ikipe y’abato ya Bayern Munich, Ndayishimiye Barthazar, yahuye na Harry Kane ahabwa n’impano y’umwambaro.

Ku wa Kane tariki 21 Gicurasi 2026, nibwo ikipe ya FC Bayern Munich y’abato yagize amahirwe yo gukorana imyitozo n’ikipe nkuru, byaje kubera amahirwe kuri Ndayishimiye ndetse azaguhura na Harry Kane bafata n’ifoto y’urwibutso.

Ndayishimiye Barthazar yageze mu ikipe ya FC Bayern Munich muri Gahunda iyi kipe igira yo guha amahirwe abakiri bato bafite impano baturutse hirya no hino ku isi. Uyu musore yavuye mu ikipe y’abato ya FC Bayern Munich ikorera hano mu Rwanda aza kujya gukora igeragezwa mu Budage ku cyicaro gikuru aratsinda biba ngombwa ko agumayo.

Mu minsi ishize Ndayishimiye mu butumwa yatanze yavuze ko ari amahirwe akomeye kuri we nk’umuntu ukomoka ku mugabane wa Afurika kuko yitoza akoresheje ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru ndetse agatozwa n’abatoza bakomeye.

Barthazar yatangiye gukina umupira w’amaguru afite imyaka 8 ubundi nyuma afite imyaka 11 aza kwerekeza mu ikipe ya The Winners yo mu karere ka Muhanga ari ho yavuze abona aya mahirwe yo kwerekeza mu Budage muri FC Bayern Munich y’abato.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373