Karongi: Ahari gukorwa inzira y’amazi habonetse imibiri 25 bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko ahantu hari gukorwa inzira z’amazi ku muhanda uhuza Umujyi wa Karongi n’Inkambi ya Kiziba, habonetse imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyo mibiri yabonetse mu busitani buri mu mujyi wa Karongi, mu Kagari ka Kibuye Umurenge wa Bwishyura ku wa 21 Gicurasi 2026.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, akaba na Perezida w’Inama Njyanama y’ako karere, Ngarambe Vedaste yavuze ko iyo mibiri ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Yavuze ko iyo mibiri yabonywe n’Abashinwa bari kubaka inzira imanura amazi ku muhanda uhuza Umujyi wa Karongi n’Inkambi ya Kiziba ndetse bamaze kubona imibiri 25 n’icyobo cyajugunywemo Abatutsi kandi igikorwa girakomeje.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kayishema Clement wari perefe wa perefegitura ya Kibuye yasabye Abatutsi guhungira muri Sitade Gatwaro ababeshya ko ari uburyo bwo kubarindira umutekano nyamara ari uburyo bwo korohereza abicanyi.
Abatutsi biganjemo abakomokaga mu zari Komini Mabanza na Gitesi bahungiye muri Sitade Gatwaro, baza kugabwaho ibitero n’abicanyi bari bafite intwaro gakondo, imbunda na grenade. Abishwe bajugunywe mu byobo bitandukanye byari hafi aho birimo n’ibitaramenyekana kugeza ubu.
Imibiri 25 imaze kuboneka yajyanywe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro mu gihe hagikusanywa amakuru ku myirondoro ya ba nyirayo.
Mu busitani bwo mu Mujyi wa Karongi habonetse imibiri 25 bikekwa ko ari iy'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi



Kinyarwanda
English






