BNR yaboneye umuti ikibazo cy’Izamuka ry’Ibiciro ku Isoko
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yazamuye inyungu fatizo ku kigero cya 1%, mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko rikomeje kwiyongera.
Iyi nyungu yavuye kuri 7,25% yari yashyizweho muri Gashyantare uyu mwaka, igera kuri 8,25%.
BNR ivuga ko icyo cyemezo kigamije kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro no kuwugarura mu mbago zifasha gukomeza gusigasira ubukungu bw’Igihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 21 Gicurasi 2026, Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko izamuka ry’ibiciro ryabanje guterwa n’impamvu zirimo umusaruro muke w’ubuhinzi n’ingaruka z’intambara ya Ukraine ku bukungu bw’Isi.
Yagize ati “Icyo gihe byatewe n’ibintu bibiri by’ingenzi. Hari umusaruro muke w’ubuhinzi ku rwego rw’Igihugu, hakaba n’ingaruka z’intambara ya Ukraine, yazamuye ibiciro bya peteroli n’ifumbire ku isoko mpuzamahanga. Icyo twakoze nka Banki Nkuru y’u Rwanda ni ukuzamura inyungu fatizo iva kuri 4,5% igera kuri 7,5%, bivuze ko yazamutseho 3%.”
Yakomeje avuga ko izo ngamba zafashwe zunganirwa n’izashyizweho na Leta, zirimo nkunganire ku biciro bya peteroli n’ifumbire, kugira ngo hagabanywe umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro.
Ati “ Ubufatanye hagati ya politiki y’ifaranga na gahunda za Leta bwatumye dushobora kongera kugaruka mu mbago za 2% na 8%, kandi byatangiye gutanga umusaruro guhera mu gihembwe cya mbere cya 2024.”
BNR igaragaza ko politiki y’ifaranga ifasha gukumira ko ibiciro bikomeza kuzamuka ku buryo bukabije. Kuri ubu, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wageze kuri 13%, urenze imbago zari ziteganyijwe.
Hakuziyaremye yavuze ko imibare y’iteganyamibare ikorwa buri mezi atatu igaragaza ko uyu mwaka umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ushobora kugera kuri 13,9% ku mpuzandengo.
Ati “Iyo ibiciro byiyongereye, ubushobozi bw’umuguzi buragabanuka. Nka Banki Nkuru y’u Rwanda ntitwakwicara ngo dutegereze ko uwo muvuduko ugera kuri 20%, kuko twabonye ko bishoboka ku bukungu bwacu. Ni yo mpamvu duhita dufata ingamba zo kugabanya uwo muvuduko.”
Yongeyeho ko biteganyijwe ko, kubera ingamba zafashwe na BNR ndetse n’izikomeje gushyirwaho na Leta, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ushobora kuzamanuka ukagera kuri 7% mu mwaka wa 2027.
BNR ivuga ko intego yayo ari ukugenzura ko impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro mu gihe cy’imyaka ibiri cyangwa itatu itarenza 5%, kuko ari byo bifasha ubukungu gukomeza kuzamuka mu buryo burambye kandi n’ubushobozi bw’abaturage ntibuhungabane cyane.



Kinyarwanda
English






