Nyaruguru: Muri gahunda y’Ishuri ry’Uburezi ku Buyobozi igiye kunoza serivisi zihabwa abaturage
Mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere myiza no kunoza serivisi zihabwa abaturage, bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Nyaruguru bagiriye uruzinduko rw’amasomo mu Karere ka Ruhango biga uburyo bujyanye na gahunda y’Ishuri ku Buyobozi n’abaturage igamijwe gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kongerera ubushobozi abayobozi no kubafasha kurushaho kwegera abaturage.
Iyi gahunda yatangirijwe bwa mbere mu Karere ka Ruhango ishingiye ku bipimo ngenderwaho n’imikorere ifasha abayobozi kwisuzuma neza no kureba niba serivisi batanga zifite ireme ndetse zikagira n’uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage igihe cyose.
Abayobozi b’utu turere bavuga ko iyi gahunda y’Ishuri ry’Uburezi ku Buyobozi igiye guhindura imyumvire n’imikorere y’abayobozi, bakaba urugero rwiza mu bikorwa bishishikariza abaturage gukora bakiteza imbere no kubaba hafi igihe cyose bakeneye ubufasha bwabo hagamijwe kubongerera imibereho myiza no kubagezaho serivisi ziboneye kandi zihuse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramba, mu Karere ka Nyaruguru, Pateta Florence, yavuze ko iri Shuri ry’Uburezi ku buyobozi rigiye kubongerera ubumenyi buzabafasha kurushaho gufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa no gusobanukirwa inshingano zabo mu iterambere rirambye.
Yagize ati “Niba ari isuku, izatangirira ku rwego rw’umudugudu kuko abarimu bazaturuka muri iri shuri bazagera kuri buri muturage. Bizatuma abaturage bose barushaho kwitabira ibikorwa bibareba kandi barusheho gusobanukirwa uruhare rwabo mu iterambere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera, Aphrodis Rudasingwa, avuga ko iyi gahunda igiye gufasha abayobozi gusobanukirwa neza inshingano zabo bityo babashe gutanga serivisi zihuse kandi zinoze.
Ati “Umuyobozi atanga icyo afite. Hari abayobozi bamwe na bamwe batarasobanukirwa neza inshingano zabo, ariko iri shuri rizadufasha kugira abayobozi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza kandi ku gihe.”
Yakomeje avuga ko hari ibibazo bimwe na bimwe bidakemurwa na bamwe mu bayobozi bitewe ahanini no kutamenya neza inshingano zabo, by’umwihariko muri serivisi z’irangamimerere aho abaturage bamwe na bamwe basiragizwa mu kwandikisha abana cyangwa gusibisha abapfuye. Yavuze kandi ko iri shuri rigiye no kwifashishwa mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ubujura mu rubyiruko.
Iyi gahunda y’iri shuri kandi ni imwe mu zishimiwe cyane na bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko iziye igihe kuko hari igihe bagorwaga no kubona serivisi zinoze kandi zihuse.
Florence Dusabimana wo mu Murenge wa Kibeho yavuze ko hari igihe abaturage bazengurutswaga mu biro bitandukanye basaba gukemurirwa ibibazo.
Yagize ati “Hari igihe umuturage yaburaga umuyobozi cyangwa akavuga ikibazo mu nama ntihagire igisubizo ahabwa. Rwose kubera ukuntu abaturage bazengurukaga bashaka ibisubizo by’ibibazo byabo bamwe bari baratakarije icyizere abayobozi ariko iri shuri rigiye gutuma ibyo bibazo byose bikemuka."
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Emmanuel Murwanashyaka, yavuze ko intego y’iri Shuri ry’Uburezi ku Buyobozi ari ukugira abayobozi bafite ubushobozi bwo guhindura imibereho y’abaturage binyuze muri serivisi nziza bahabwa.
Ati “Icyo dushaka ni uko abayobozi bacu bagira ubushobozi bwo guhindura imibereho y’abaturage binyuze muri serivisi nziza bahabwa no kubafasha kubona ibyo bakeneye. Iri shuri rero rigiye gusobanura neza inshingano z’umuyobozi n’iz’umuturage kugira ngo tugere ku musaruro mwiza.”
Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo ni ko ka mbere katangije ishuri ryo kwigisha abayobozi n’abaturage inshingano zabo n’uburyo bagomba gufashanyamo, ibyo baha ikizere cy’uko bigiye gufasha abaturage kubona serivisi nziza bikanongera iterambere.



Kinyarwanda
English






