Umutoza wa Gorilla FC ntiyemera uburyo yasezerewemo
Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain, yatangaje ko yasezerewe kubera itegeko ry’igitego cyo hanze ibintu abona bitakabaye bigihari ahubwo bikwiye kuba nko kumugabane w’i Burayi muri UEFA Champions League.
Kirasa Alain agaragaza ko bitari bikwiye ko ibintu by’igitego cyo hanze bikomeza kubaho kuko ikibuga baba bakiniraho ari kimwe ndetse ko ibi ari ibyo mu bihe bya kera dukwiye guhindura tukajyana n’abandi.
Yagize ati “ Tuvuyemo kubera itegeko. Ahantu umupira ugeze ubu ni ngombwa ko natwe dukurikiza amategeko. Aho dukoresha twese ni hamwe ariko abantu bakabara igitego cyo hanze, urumva ni ikintu cyo mu bihe bya kera. Ni ngombwa ko tugendana n’abantu aho bageze ubu. I Burayi twabonye amakipe muri Champions League aba ashaka ibitego yaba hanze no mu rugo.”
Kirasa abajijwe niba ashaka ko ibitego bivaho byo hanze, atangaza ko ari byo bikwiye.
Uyu mutoza yatangaje ko nyuma yo gusezererwa yahise aha ikiruhuko abakinnyi kugira ngo bongere basubize ubwenge ku gihe bitazahita binagira ingaruka ku myitwarire yabo muri Shampiyona y’u Rwanda, Bk Pro League.
Kirasa Alain kandi yagaragaje kandi ko muri ‘Staff’ ye agiye kongeramo imbaraga kugira ngo noneho umwaka utaha w’imikino bazagaruke bakomeye ndetse bibafashe no mu guhangana cyane muri Shampiyona no mu gikombe cy’Amahoro bazongere kwitwara neza nkuko babikoze muri uyu mwaka w’imikino bagera bwa mbere muri ½ kuva Gorilla FC yashingwa.
Ikipe ya Gorilla FC igiye gukurikizaho umukino izahuramo na Rayon Sports ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026, mu mukino w’umunsi wa 32 wa Shampiyona y’u Rwanda Saison 2025/2026.
Kirasa Alain ntabwo yemera uburyo yasezerewemo kubera igitego cyo hanze



Kinyarwanda
English






