Abakinnyi babiri bo muri NBA bitabye Imana ku munsi umwe
Isi ya Basketball iri mu gahinda nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari umukinnyi wa NBA Jason Collins ndetse na Brandon Clarke, bombi bitabye Imana ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2026. Collins yapfuye afite imyaka 47 nyuma yo kurwara kanseri y’ubwonko yo mu rwego rwa kane izwi nka glioblastoma, mu gihe Clarke wari ufite imyaka 29 y’amavuko yapfuye hataratangazwa icyamwishe.
Collins yanditse amateka muri NBA mu 2014 ubwo yabaga umukinnyi wa mbere wigaragaje nk’ukunda abo bahuje igitsina (umutinganyi) ubwo yakiniraga Brooklyn Nets. Mu myaka 12 yamaze muri NBA, yakiniye amakipe arimo Boston Celtics, Houston Rockets ndetse na Atlanta Hawks. Uwahoze ari Perezida wa Amerika Barack Obama yigeze kumushimira ubutwari bwo kuvugisha ukuri ku buzima bwe mu 2015.
Ku rundi ruhande, urupfu rwa Clarke rwashenguye abakunzi ba NBA nyuma y’itangazo rya Memphis Grizzlies ku mugoroba wo ku wa kabiri ryemeza ko uyu mukinnyi wari umaze igihe kinini muri iyi kipe yitabye Imana.
Clarke ukomoka muri Canada yakiniye Memphis ubuzima bwe bwose bwa NBA kuva yatoranywa mu 2019, ndetse aza no gushyirwa mu ikipe y’abakinnyi beza bakiri bato ba NBA mu 2020 ari kumwe na Ja Morant. Komiseri wa NBA Adam Silver yavuze ko Clarke yari umukinnyi ukunzwe cyane kubera uburyo yakinaga afite imbaraga n’umutima, mu gihe bagenzi be, abafana n’abamureberaga inyungu bakomeje kumuha icyubahiro nyuma y’urupfu rwe.



Kinyarwanda
English






