issa
Drake yatunguye abafana asohora “Iceman” n’izindi album ebyiri icyarimwe

May 15, 2026 - 10:57
 0

Drake, umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi mu njyana ya Hip Hop na R&B, yashyize hanze album ye yari imaze igihe itegerejwe yise “ICEMAN” mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026, anatungura abafana asohora izindi album ebyiri icyarimwe zirimo “Habibti” na “Maid of Honour”.

“ICEMAN”, ifatwa nka album ya cyenda ya Drake, igizwe n’indirimbo 18 zirimo ubufatanye n’abahanzi bakomeye nka Future, 21 Savage ndetse na Molly Santana. Ubufatanye bwa Drake na Future bwongeye kuvugisha benshi bitewe n’uko bwaje nyuma y’amakimbirane yigeze kuba hagati ya Drake na Kendrick Lamar mu mwaka wa 2024.

Album “Maid of Honour” yo igizwe n’indirimbo 14, aho Drake yakoranye n’abarimo Central Cee, Sexyy Red, Popcaan, Iconic Savvy na Stunna Sandy. Naho “Habibti” ifite indirimbo 11 zirimo ubufatanye bwa PartyNextDoor, Sexyy Red ndetse na Loe Shimmy.

Izi album zisohotse nyuma y’igihe Drake yari amaze atarashyira hanze umushinga munini wa muzika kuva kuri “For All The Dogs” yasohoye mu 2023 ndetse n’intambara y’amagambo muri rap yagiranye na Kendrick Lamar mu 2024. 

Hagati aho, hari amakuru akomeje kuvugwa ko Drake ashobora kuzataramira i Kigali umwaka utaha mu rugendo rw’ibitaramo bya “ICEMAN Tour”, nubwo kugeza ubu nta tangazo riratangazwa ku ruhande rw’umuhanzi cyangwa abategura ibitaramo.

May 15, 2026 - 11:58