Karasira Aimable yashyinguwe
Karasira Uzaramba Aimable uherutse kwitaba Imana ubwo yari arangije igifungo cy’imyaka itanu mu Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere mu Karerer ka Nyarugenge yashyinguwe.
Uyu muhango wabaye ku wa Kane tariki 14 Gicurasi 2026 ndetse wabanjirijwe no kumusezeraho bwa nyuma hagarukwa ku byaranze ubuzima bwe bikurikirwa n’Igitambo cya Misa yo kumusezeraho.
Nyakwigendera Karasira Aimable, yashyinguwe mu Irimbi rya Rusororo riherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Umwe mu banyeshuri yigishije yavuze ko yari umwarimu utarihanganiraga ko umunyeshuri yiga isomo arica hejuru ahubwo agaharanira ko ibyo yiga abyumva neza.
Karasira yavukiye mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye mu 1977 akaba yari mwene Karasira Claver na Mukaruzamba Marie Goreth.
Ababyeyi be bimukiye mu Mujyi wa Kigali ubwoyari afite imyaka iri hagati y’itatu n’ine yiga amashuri abanza n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali naho aya kaminuza ayiga muri Kaminuza y’u Rwanda no muri Suède.
Yakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB kikitwa Caisse Sociale du Rwanda mu ishami rijyanye n’ikoranabuhanga ndetse yigisha no muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, i Rusizi n’i Kigali mu bijyanye n’ikoranabuhanga kugeza mu 2019 ubwo yatangiraga kwikorera.
Icyo gihano yagihawe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera i Nyanza.
Ni nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ubushinjacyaha buhamya ko byakorewe ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.



Kinyarwanda
English






