Afurika ntikeneye abayitegeka ngo itere imbere - Perezida Tinubu
Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, abona ko igihe kigeze ngo Afurika ishyire imbere inyungu zayo inateze imbere ubufatanye hagati y’Ibihugu biyigize aho gukomeza gutegereza amabwiriza ava hanze y’umugabane rimwe na rimwe atanagendera ku iterambere iriho.
Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari mu kiganiro yahuriyemo na Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, mu nama ya African CEO Forum 2026 iri kubera i Kigali, igahuza abayobozi, abashoramari n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino muri Afurika.
Ibiganiro byabo byibanze ku buryo, ingamba n’inzira Afurika yakwifashisha binyuze mu bufatanye hagati y’Ibihugu byayo mu kubaka ubukungu bukomeye no kwigira.
Perezida Tinubu yavuze ko Afurika ifite umutungo kamere n’ubushobozi bihagije byayifasha kwiteza imbere, ariko ibyo bikaba byagerwaho mu gihe Ibihugu byayo byafata umurongo umwe bigakorana, ndetse n’abava hanze y'Afurika bakaza bafite intego yo gufasha kunoza imishinga yayo aho kuza bayitegeka.
Yagize ati “Icy’ingenzi Afurika ikeneye si abantu baza kuyitegeka cyangwa kuyigenera icyo gukora, ahubwo ni abafatanyabikorwa baza kongera agaciro ku byo dufite. Dufite umutungo kamere uhagije ushobora guteza imbere abaturage bacu mu gihe dushyize hamwe.”
Yavuze kandi ko igihe kigeze ngo Ibihugu by'Afurika byongere ubuhahirane hagati yabyo, kuko ari bwo buryo bworoshye kandi bushoboka bwafasha umugabane kugabanya kwishingikiriza ku masoko yo hanze.
Perezida wa Gabon, Oligui Nguema, nawe yagaragaje ko Afurika ikwiye gukurikiza urugero rw’indi migabane yateye imbere binyuze mu bufatanye bw’Ibihugu biyigize.
Yavuze ko u Burayi bwabashije kubaka ubukungu bukomeye kubera imikoranire mu rwego rwa politiki n’ubucuruzi, ndetse bugashyiraho gahunda zihuriweho zirimo ifaranga rimwe, ubwisanzure bwo kugenderana no guteza imbere amasosiyete akomeye, bityo ko Afurika yagakwiye kubyigiraho mu rugendo igifite rwo kwiteza imbere.
Ati “Afurika nayo ifite ubushobozi bwo kuba umugabane ukomeye kandi wigenga, ariko bisaba ko Ibihugu byayo byishyira hamwe bigahuza imbaraga.”
Yavuze kandi ko iterambere ry’umugabane ridashobora kugerwaho hatari amahoro n’umutekano birambye, ashimangira ko Afurika ari yo ubwayo ikwiye gufata iya mbere mu gukemura ibibazo byayo aho gukomeza kurangwa n’amakimbirane no gusaba amahanga kubibakemurira.
Aba bakuru b’Ibihugu bombi bagaragaje ko Afurika ikwiye gushyigikira ibigo byayo bikiri kuzamuka kugira ngo bibashe kuba amasosiyete akomeye ku rwego mpuzamahanga.
African CEO Forum 2026 y’uyu mwaka yaberye i Kigali yitabiriwe n’abarenga 2800 baturutse mu bihugu bisaga 40 byo muri Afurika. Iyi nama kandi ifatwa nk’urubuga rukomeye ruhuza abayobozi b’Ibihugu, abikorera n’abashoramari bagamije kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’umugabane wa Afurika.



Kinyarwanda
English






