Kigali: Ba nyir'utubari turimo amalodge basigaye baka insimburamubyizi abifiza kuryamana n'abakobwa bakoresha
Ubusambanyi mu bakobwa bakora mu tubari dufite amalodge yo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’abagabo badusohokeramo buravuza ubuhuha.
Ubusanzwe abamenyereye imikorere y'indaya n’imibereho yazo, bazi neza ko ushatse kiyigura kugira ngo baryamane ariyo igena igiciro cy’amafaranga ikeneye kugira ngo basambane.
Ibi ntabwo ari uko bimeze ku bakobwa bakorera uburaya mu tubari dufite amalodge kubera ko umugabo wadusohokeyemo bakoreramo, iyo yifuje kuryama n'umukobwa uhakora, aba ategetswe kubanza kwishyura umukoresha we amafaranga y’insimburamubyizi.
UKWELITIMES, yaganiriye na bamwe mu bakobwa bakorera uburaya mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali turimo n’amalodge ndetse bitunze cyane abakoresha babo.
Bemeza ko bahembwa intica ntikize ndetse hari n'igihe biba ngombwa ko baryamana n'abakiriya kugira ngo babone ibibatunga n'amafaranga yo kwishyura inzu.
Aba bakobwa bemeza ko batakibona agatubutse bitewe n'uko iyo hari umukiriya wifuje kuryamana nabo abanza akishyura umukoresha wabo amafaranga ibihumbi 5 ndetse bayita insimburamubyizi kubera ko aba agiye guta akazi.
Uwitwa Kamikazi yagize ati " Ntabwo tukibona amafaranga kuko iyo umugabo aje nk'uko uri mu kazi akakwifuza abanza kujya kwishyura kuri Comptoire ibihumbi 5 bya bosi by'insimburamubyizi ngo kuko aba agiye kugukura mu kazi, kandi urumva ko iyo abaze ko ari bwishyure n’aya lodge nawe atakwishyura amafaranga menshi."
Yongeyeho ko inyungo y’abakobwa bakorera uburaya mu tubari isigaye ibonwa cyane n’abakoresha babo.
Uwitwa Leontine ukora mu Kabari gaherereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, we avuga ko umukobwa wasambanye n’umukiriya iyo adahaye umukoresha we insimburamubyizi amwirukana.
Ati " None se uragira ngo wapfa kunyiza muri iriya lodge bosi ntacyo umusigiye kandi unkuye mu kazi mu kabari ke? Ibyo ntabwo byavamo ubanza ukamusigira ibihumbi 5 kandi nabwo hatarimo ariko ibihumbi 5 bya lodge noneho ukanjyana tukaza kwiyumvikanira ayo umpa."
Yongeyeho ko ibi basigaye babifata nko gucuruzwa ariko babyemera kugira ngo babone afaranga batahana ku munsi.
Ati " Nyine ni nko gucuruzwa kubera ko ni wowe uba ugiye gusambana k’ubwawe ariko kugira ngo uramuke urabyemera nyine bakamwishyura kubera ko akwirukanye n'ayo mafaranga ibihumbi 30 ku Kwezi ntuba ukiyabanye.”
Patrick (Izina ryahinduwe) ufite akabari karimo na Lodge gaherereye mu Kagari ka Kamuhoza Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, we avuga ko yashyizeho iryo tegeko mu rwego rwo guca akajagari k'abakobwa bamukorera bataga akazi bakajya kuryamana n'abakiriya muri Lodge.
Ati " Bibaho rwose mbere hari ubwo yabaga ari kwakira abakiriya ukamubura nyuma ukaza gusanga yari yiyinjiriye muri lodge nshyiraha ako kantu mu rwego rwo guca akajagari mu kazi. Ubu iyo umugabo agize uwo yifuza amwishyurira insimburamubyizi cyangwa tukazayamukata ku Kwezi nk’uwasibye akazi.”



Kinyarwanda
English






