issa
Huye: Abana batatu bahiriye mu nzu, umwe ahasiga ubuzima

May 16, 2026 - 08:28
 0

Abana batatu bo mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba, mu Karere ka Huye. bahiriye mu nzu yafashwe n'inkongi yatewe n'ashyanyarazi maze umwe muri bo bimuviramo gupfa.

Ibi byabaye mu masaha ya saa mbili za nimugoroba ku wa 14 Gicurasi 2026, bibera mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES avuga ko, aba bana bakimara guhira mu nda bagejejwe kwa muganga, umwe ahita apfa, bitewe n’inkongi y’umuriro Polisi yatewe n’amashanyarazi.

Nyir’urugo rwahiye, Mukamazimpaka Marie Louise, ari na we nyina w’abana, yabwiye itangazamakuru ko ubwo yari yerekeje kuri butike iri hafi y’urugo rwe, yari asize abana be batatu mu nzu, maze yagaruka agasanga icyumba yararagamo kirimo gushya n’abana be bakiri mu nzu barembye.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UKWELITIMES ko mu iperereza ry’ibanze ryakozwe ryerekanye ko iyo nkongi yaturutse ku muriro w’amashanyarazi.

Yaguze ko ishami rya polisi rishinzwe kurwanya inkongi mu Karere ka Huye rikimenya amakuru bahise batabara, bihutira gukuramo abo bana batatu bakiri bazima, bajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, ariko kubera ko umuto muri bo yari yanegekaye cyane, umwotsi wari wamaze kumwangiza imyanya y’ubuhumekero, ahita apfa.

Yashimangiye ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uyu muriro waturutse ku mashanyarazi, aboneraho no kugira inama ababyeyi yo kujya bita ku bana babo bakiri bato anasaba abaturage gukomeza kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe, kuko byoroshya ubutabazi bwihuse.