issa
Perezida Samia Suluhu wa Tanzania ategerejwe mu Rwanda

May 16, 2026 - 08:22
 0

Perezida wa Tanzaia, Samia Suluhu Hassan, ari muri bamwe mu bakuru b’ibihugu bazitabira inama Nyafurika yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire izebera i Kigali.

Iyi nama izwi nka ‘Nuclear Energy Innovation Summit for Africa’ biteganyijwe ko izabera mu Rwanda guhera ku tariki ya 18-21 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Centre.

Ni inama izahuriza hamwe abahanga mu bijyanye n’ingufu za nucléaire, barebera hamwe uko ingufu za nucléaire zizifashishwa mu nzego zitandukanye zabyazwa umusaruro.

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rw’iyi nama rigira riti “Tunejejwe no gutangaza ko Nyakubahwa Dr. Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzania azitabira inama ya ‘Nuclear Energy Innovation Summit for Africa’ izebera i Kigali.”

Kwitabira iyi nama bigaragaza ubushake bw’abayobozi ba Afurika mu guteza imbere ingufu zitangiza no gushyigikira ubufatanye bwa Afurika ndetse n’uburyo burambye bwo gutera inkunga imishinga yo guteza imbere ingufu za nucléaire muri Afurika.

Iyi nama kandi izitabirwa n,abaperezida barimo Perezida Paul Kagame, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, Minisitiri w’Intebe wa Niger, Ali Mahamane Zeine, Umuyobozi w’Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire, (International Atomic Energy Agency: IAEA), Rafael Mariano Gros n’abandi.

U Rwanda rukomeje guteza imbere gahunda yarwo yo kwisunga ingufu za nucléaire mu mishinga itandukanye nko gutanga amashanyarazi kwifashishwa mu buvuzi n’ahandi ndetse rufite gahunda yo kubaka inganda nto z’ingufu za nucléaire zizatuma rwongera ingano y’amashanyarazi rutunganya akava kuri megawatt 447.

May 16, 2026 - 08:34