issa
Perezida Trump ntakozwa ibya Taiwan ku gutangaza  ubwigenge bwayo k'u Bushinwa

May 16, 2026 - 06:23
 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yagaragaje ko atifuza ko Taiwan yatangaza ku mugaragaro ubwigenge bwayo ku Bushinwa, ibi yabivuze ubwo yari asoje inama y’iminsi ibiri yagiranye na mugenzi we w’u Bushinwa Xi Jinping i Beijing, ku wa 15 Gicurasi 2026.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Fox News, Trump yavuze ko “atari mu bashyigikiye ko hari igihugu cyatangaza ubwigenge” ibyo asanga bishobora gukomeza kongera amakimbirane hagati ya Beijing na Taipei, asaba impande zombi kugabanya ubushyamirane.

Ati “Sinshaka ko hari umuntu watangaza ubwigenge. Kuko ushobora gusanga byaba moteri y’amakimbirane hagati ya Beijing na Taipei, ahubwo mugabanye ubushyamirane.”

Ibi yabivuze nyuma y’aho Perezida wa Taiwan Lai Ching-te yari yaragaragaje ko igihugu cye kitagikeneye gutangaza ubwigenge ku mugaragaro kuko isanzwe yibona nk’igihugu cyigenga mu bikorwa byose, nubwo kidahabwa ubwo bwigenge n’Ubushinwa.

Amerika imaze igihe ishyigikira Taiwan mu bijyanye n’umutekano, harimo no kuyifasha kwirwanaho mu rwego rw’amategeko, ariko ikagira n’uruhare rwo gukomeza umubano wayo wa dipolomasi n’U Bushinwa, ibintu bikunze gusaba kuringaniza inyungu z’impande zombi.

Trump ubwo yari mu ndege asubira i Washington, yabwiye abanyamakuru ko we na Xi baganiriye cyane ku bijyanye n’ikirwa cyabo, ariko avuga ko yirinze kugaragaza niba Amerika izarinda Taiwan mu gihe yagabwaho igitero.

Ku ruhande rwe, Xi Jinping yavuze ko ikibazo cya Taiwan ari cyo ngingo y’ingenzi mu mubano wa Amerika n’U Bushinwa, anagaragaza ko kutagikemura neza bishobora gutuma ibihugu byombi bishyamirana bikagera no ku ntambara.

Xi yavuze ko “numva cyane” ikibazo cya Taiwan kandi ko “sinshaka kubona  itangaza ubwigenge.”

Yakomeje avuga ko “ikibazo cya Taiwan ni cyo kintu gikomeye cyane mu mubano wa Amerika n’u Bushinwa,” anongeraho ko “niba kidakemuwe neza, ibihugu byombi bishobora kugongana cyangwa bikagera no ku ntambara.”

Mu myaka ya vuba ishize, Ubushinwa bwongereye imyitozo ya gisirikare hafi ya Taiwan, ibintu byakomeje gutera impungenge ku mutekano w’akarere no ku mibanire ya dipolomasi hagati ya Washington na Beijing.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Perezida Trump ntakozwa ibya Taiwan ku gutangaza ubwigenge bwayo k'u Bushinwa

May 16, 2026 - 06:23
May 16, 2026 - 07:08