Haringingo yavuze kuri Kwizera Olivier wanze gukomera amashyi abafana ba Rayon Sports
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yatangaje ko iyo barimo kubona abafana muri Sitade bibatera imbaraga zo gushaka amanota atatu ndetse agaruka ku kazi gakomeye bakoze kuri Kwizera Olivier nyuma yo guhusha penalite ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.
Ibi Haringingo Francis yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo Bugesera FC ibitego 2-0 ndetse ugaragaramo ibidasanzwe kuko Kwizera Olivier yanze gukomera amashyi abafana nkuko abandi babikoze.
Ibitego bya Ndikumana Asmane ndetse na Aziz Bassane nibyo byafashije Rayon Sports kongera amahirwe yo kuzakina imikino CAF Confderations Cup umwaka utaha. Ibi bitego byose byagizwemo uruhare na Tambwe Gloire watanze imipira ibiri yavugemo ibitego.
Haringingo Francis yatangaje ko uyu wari umukino ukomeye kuko Bugesera FC yaje yakaniye ariko kubwo kuwushyiraho umutima byatumye ikipe ya Rayon Sports yitwara neza.
Uyu mutoza kandi yatangaje ko iyo babona abafana muri Sitade bigoye ko bataha nta ntsinzi babonye ndetse ko babubaha cyane kuko bafitiye akamaro kanini ikipe ya Rayon Sports.
Yagize ati “ Nizera abafana bacu cyane, ni intwaro ikomeye dufite. Iyo turi kumwe nabo ni gacye tuva aha tudatsinze. Ndabasaba ko bazaza kudushyigikira kuko ni umukino uzaba utoroshye kuko Kiyovu Sports nayo irimo gushaka umwanya wo gusohokera igihugu.”
Haringingo Francis yagarutse kandi kuri Kwizera Olivier wahushije Penalite mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro akarira cyane, agaragaza ko byasabye kumuganiriza cyane kugira ngo yongere yumve ko biriya ari ibintu bibaho kandi akomeze gutanga umusaruro nk’ibisanzwe.
Ikipe ya Rayon Sports isigaje urugamba rutoroshye mu mukino wa nyuma izakina na Kiyovu Sports ari wo uzagena ikipe izasohokera u Rwanda muri CAF Confederations Cup nubwo amahirwe menshi ari kuri Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa Kane ku rutonde rw’agateganyo rwa BK Pro League n’amanota 55, naho Kiyovu Sports iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 52. Ibi bivuze ko Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports ibitego biri hejuru ya 2, imibare yahita iba mibi cyane.



Kinyarwanda
English






