issa
Abafite ubumuga bakomeje guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe - NUDOR

May 27, 2026 - 10:32
 0

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR, buravuga ko abantu bafite ubumuga bakomeje guhura n’ibibazo bitandukanye biterwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibiza biyikomokaho.

NUDOR igaragaza ko igihe habaye ibiza nk’imyuzure, inkangu cyangwa imvura nyinshi, abantu bafite ubumuga baba mu bafite ibyago byinshi byo kugerwaho n’ingaruka zikomeye bitewe n’uko bamwe baba badafite amakuru ku gihe cyangwa uburyo bubafasha guhunga.

Niyonizeye Placide, umukozi wa NUDOR, yabwiye Ukwelitimes ko hakenewe uburyo bwihariye bwo kumenyesha abantu bafite ubumuga igihe habaye ikibazo cyangwa ibiza kugira ngo nabo babashe kwirwanaho no guhunga nk’abandi baturage.

Yagize ati: “Mu gihe habaye ibiza, hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kumenyesha abantu bafite ubumuga ikibazo cyabaye kugira ngo nabo babashe guhunga kimwe n’abandi.”

Niyonizeye yakomeje avuga ko hakiri icyuho mu buryo bwo gutanga ubutumwa bwihuse bugera ku bafite ubumuga, cyane cyane abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, bigatuma hari abakererwa kubona amakuru y’ingenzi mu gihe cy’ibiza.

NUDOR isanga hakwiye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gushyiraho uburyo bworohereza abafite ubumuga kubona amakuru no kurindwa ingaruka z’ibiza, cyane cyane muri ibi bihe isi ikomeje guhura n’imihindagurikire y’ikirere.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.

Abafite ubumuga bakomeje guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe - NUDOR

May 27, 2026 - 10:32
May 27, 2026 - 10:34