issa
Asake azataramira mu mijyi 16 mu kumvisha abafana 'M$NEY'

May 27, 2026 - 11:14
 0

Umuhanzi ukunzwe muri Afrobeats Asake yateguje ibitaramo bizagera muri Amerika n’Uburayi. Ni ibitaramo bizagera mu mijyi 16 irimo Paris, London, Toronto,Atlanta, Los Angeles. Si iyo mijyi gusa kuko azanataramira mu iserukiramuco rya Afronation rizabera muri Porugal. Ibyo bitaramo yabyise’In God We Trust’ aho azaba yumvisha abafana  be album yise ‘M$NEY’.

Asake yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ku wa kabiri tariki 26 Gicurasi 2026. Yavuze ko bizamara amezi ane. Ni ibitaramo bizatangira ku itariki 04 Nyakanga birangire ku itariki 24 Ukwakira 2026. Muri Canada azataramira Laval mu ntara ya Quebec, muri Amerika indi mijyi azataramiramo irimo Lowell, Miami, Houston na Colombia ariho azasoreza urugendo rw’amezi ane. Mu Burayi kandi azagera I Bruxelles,Amasterdama n’ahandi.

Asake album agiye kumvisha abafana yayishyize hanze ku itariki 1 Gicurasi 2026 ikaba igizwe n’indirimbo 13. Iyo album ya kane iriho abahanzi barimo Tiakola, DJ Snake na Kabza De Small. Ni album ikoze mu buryo butandukanye n’imiziki yatangiriyeho. Uwo muzingo ukijya hanze wumviswe na miliyoni 55.98 kuri Spotif mu cyumweru cya mbere.

Kuri Spotify yo muri Nigeria yumviswe na miliyoni 37.5 muri icyo cyumweru cya mbere. Mu Bwongereza yabaye iya mbere kuri Apple Music Chart. Ni we muhanzi wa mbere muri Afurika wagize indirimbo eshanu zayoboye urwo rutonde rwo mu Bwongereza. Asake ari gucuruza imiziki ye binyuze muri Giran Republic, sosiyete ye ariko akanakorana na EMPIRE. Ibitaramo yabyise izina ririmo Imana mu gushimira aho yavuye ku mihanda y’I Lagos akaba mu myaka ine amaze kuba ikimenyabose mu isi y’umuziki.