Igihugu cyacu cyarasenyutse-Davido
Nigeria yagowe no guha abaturage umutekano usesuye bitewe n'uko bimwe mu bice by'igihugu byigaruriwe n'inyeshyamba zishimuta zikanica abaturage b'inzirakarengane. Umutwe w'ibyihebe wa Boko Haram ubarizwa mu majyaruguru y'igihugu umaze igihe warabujije abahatuye amahoro. Abahinzi bagira ubwoba bwo kujya mu mirima kubera amabandi abatera akabasarurira imyaka. Mu ntangiriro za 2021 buri munsi muri Nigeria hashimutwaga abaturage 13 noneho Leta igasabwa gutanga amafaranga yo kubarekura nk'ingurane.
Umuhanzi wo muri Nigeria, Davido uri mu bavuga rikijyana mu isi y’ubwamamare yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko igihugu cyabo cyasenyutse bityo ko buri wese ufite aho avugira akwiriye kugeza ijwi kure hakagira igikorwa mu maguru mashya.
Davido yavuze ko abavuga rikumvikana bo muri Nigeria bicecekeye ku buryo badashaka kugira icyo bavuga ku bibazo by’umutekano muke uri iwabo. Mu kunenga bagenzi be b’abahanzi Davido ntabwo yiretse kuko yavuze ko nta musanzu batanze mu kuvuga ibibazo byugarije igihugu muri Nigeria birimo n’umuco wo kudahana.
Yahakanye ko atabarizwa mu itsinda ry’abanenga ubutegetsi ryitwa’City Boy’. Ku bwe rero asanga buri wese ufite ijambo akwiriye gushaka impinduka mu mibereho y’igihugu. Yanditse ati”Sindi bubabeshye pe. Twebwe abahanzi nta kintu turi gukora mu kuvugira abaturage. Igihugu cyacu kimakaje umuco wo kudahana, umutekano muke ahantu hose, mureke dushake impinduka kuko igihugu cyacu cyaragiye”.



Kinyarwanda
English






