issa
Jay-Z arishyuza miliyali 278,350 Frw umunyamategeko Tony Buzbee

Jun 1, 2026 - 12:28
 0

Umushoramari Jay-Z yajyanye mu nkiko umunyamategeko witwa Tony Buzbee wigeze kumushyiraho ikirego cyo gusambanya umwana w’umukobwa. Uwo bivugwa ko yasambanyijwe ku gahato mu rubanza yahawe amazina yo guhisha imyirondoro aho yiswe Jane Doe. Umunyamategeko Tony Buzbee yavuze ko uwo mwana w’umukobwa Jay-Z yashatse kumwica no kumusambanya ku gahato.

Urubanza rwa Jay-Z na Tony Buzbee ruri mu rukiko rw’I New York. Jay-Z mu kirego abanyamategeko be batanze bavuze ko Jane Doe nyuma yatanze ubuhamya ko uwo mwangavu yashutswe kugirango avuge ibitarabaye. 

Hari n’amajwi ahari avuga ko uwo mukobwa yafashe amajwi ahakana ko atigeze aryamana na Jay-Z. Yasobanuye ko umunyamategeko Tony Buzbee yazanye Jay-Z muri urwo rubanza mu rwego rwo gushaka amafaranga.

Muri icyo kirego, abanyamategeko ba Jay-Z bavuze ko hari amahirwe y’ubucuruzi yahombye bitewe n’icyo gisebo yashyizweho. Si amahirwe yabuze gusa kuko byanamukomereje amarangamutima.

Tony Buzbee yavuze ko icyo kirego nta shingiro gifite ndetse urukiko rutakabaye rugiha ishingiro. Jay-Z yasabye indishyi z’akababaro za miliyali 278,350 Frw kubera izina rye ryangiritse n’amahirwe y’ishoramari ryamucitse bitewe n’uko izina rye ryari ryasizwe icyasha.

Umugore uvugwa muri dosiye, umunyamategeko yari yavuze ko Jay-Z na P Diddy bamusambanyije ku gahato mu birori byo mu 2000 nyuma y’itangwa ry’ibihembo bya MTV Video Music Awards. Icyo gihe uwo mukobwa yari afite imyaka 13 y’amavuko. Muri Werurwe 2025 Urukiko rwahagaritse kongera gukora akazi ko kungunira abantu mu mategeko.

Tony Buzbee yagiye ahamwa n’ibindi byaha bisaga 20. Ikirego cy’uwo mukobwa wari wareze Jay-Z yigeze kugikuramo nyuma y’uko basanze nta shingiro ahubwo yari yashutswe. Amatariki y’ingenzi yangije ubuzima bwa Jay-Z ni igihe Tony Buzbee yandikiraga Jay-Z ku itariki 5 Ugushyingo 2024 amusaba kumuha amafaranga cyangwa se akamurega.

Byageze ku itariki 9 Ukuboza 2025 Tony Buzbee ataricara ngo aganire n’umukiriya we, Jane Doe. Ikipe y’abanyamategeko ba Jay-Z bavuze ko hari miliyoni $55  yahombye z’akazi yari guhabwa. Hari kandi miliyoni $115 z’inguzanyo zari guhabwa Roc Nation yahagaritswe n’amasezerano y’akazi yari kubona arahagarara.

Hari miliyoni $20 z’isoko yari kubona mu mikino n’ibitaramo by’imyidagaduro yahombye kubera izina rye ryashyizweho icyasha. Itegeko ryo mu rukiko rw’I New York mu ngingo ya 487 iteganya indishyi z’akababaro. Ukurikije ibyangiritse byose, birashoboka ko Jay-Z yazahabwa miliyoni $570.

Jay-Z yigeze kubwira ABC ko urwo rubanza rwamushenguye umutima kandi ko yagize umujinya w’umuranduranzuzi. Urubanza ruzatangira kuburanishwa ku itariki 3 Kamena rukazarangira ku itariki 31 Ukuboza 2026. Urubanza rufitwe n’umucamanza Judge Analisa Torres. Jay-Z abarirwa miliyali $2.5. ni ubutunzi yakuye mu muziki, imikino na sosiyete ikora imivinyo yitwa Armand de Brignac Champagne, D’Usse Cognac.