issa
DRC: Abarwayi batanu ba Ebola bakize

DRC: Abarwayi batanu ba Ebola bakize

Jun 1, 2026 - 11:46
 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO ryatangaje ko abantu batanu bari banduye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo bamaze gukira, nubwo kugeza ubu ubwo bwoko bwa virusi butarabonerwa urukingo cyangwa umuti.

Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa OMS/WHO, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus wabivugiye mu muhango wo gufungura ikigo gishya cyita ku barwayi ba Ebola ku wa 31 Gicurasi 2026 cyubatswe mu mujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’Intara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Dr. Tedros yavuze ko nyuma y’abarwayi batanu bamaze gukira icyorezo cya Ebola hari n’abandi bane biteganyijwe ko basezererwa mu bitaro mu bihe biri imbere bitewe n’ibimenyetso byiza by’ubuzima bitanga ikizere cyo gukira kwabo.

Yavuze kandi ko icyorezo cya Ebola cyatewe n’ubwoko bwa virusi bwa Bundibugyo cyibasiye DRC ubu gifite ubukana bukomeye kurusha ibindi byose bitewe n’uko ucyanduye apfa vuba ugereranyije na Ebola yabanje yaterwaga na virusi ya Ebola Zaire yaje no kubonerwa umuti n’urukingo.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kuvura abanduye Ebola, ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo biracyahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo ibikoresho bike byifashishwa mu buvuzi ndetse n’ibibazo by’umutekano muke ukigaragara mu burasirazuba bwa DRC.

Mu butumwa bwe, Dr. Tedros yongeye gusaba impande zihanganye mu mirwano ikibera mu Burasirazuba bwa DRC guhagarika imirwano by’agateganyo kugira ngo inzego z’ubuzima zibashe kwita ku bameze nabi no kongera ingamba z’ubwirinzi.

DRC: Abarwayi batanu ba Ebola bakize

Jun 1, 2026 - 11:46
Jun 1, 2026 - 12:20