issa
Ikipe y’igihugu ya DRC ikomeje kubangamirwa n’Amerika mbere y’igikombe cy’isi

May 23, 2026 - 11:06
 0

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba kubanza kujya mu kato k’iminsi 21 mbere yo kwinjira muri Amerika yitabiriye Igikombe cy’Isi cya 2026, kubera icyorezo cya Ebola cyibasiye iki gihugu.

Ikipe ya DRC iri mu itsinda K kandi izatangira irushanwa ikina na Portugal tariki ya 17 Kamena i Houston muri Texas. Nyuma izahura na Colombia tariki ya 23 Kamena i Guadalajara muri Mexico, mbere yo gukina na Uzbekistan tariki ya 27 Kamena i Atlanta.

Andrew Giuliani, uyobora Task Force mu ngoro ya perezida w’Amerika, White House, ishinzwe Igikombe cy’Isi, yavuze ko abantu bazazana n’ikipe y’igihugu ya Congo bagomba kuguma mu bwigunge aho iri gukorera imyitozo mu Bubiligi kandi ikirinda guhura n’abandi bantu mu gihe cy’iminsi 21.

Yagize ati “Twabwiye Congo neza ko igomba gukomeza kuguma ari bonyine mu minsi 21 mbere yo kujya i Houston ku wa 11 Kamena 2026. Nitabikora, ishobora kutemererwa kwinjira muri Amerika.”

Abakinnyi bose ba DRC ndetse n’umutoza w’Umufaransa Sebastien Desabre basanzwe bakinira amakipe yo hanze ya Congo, cyane cyane mu Burayi. Muri bo harimo myugariro Aaron Wan-Bissaka ukinira West Ham United, rutahizamu Yoane Wissa wa Newcastle United ndetse na kapiteni Chancel Mbemba ukinira Lille OSC.

Amerika yavuze ko idashaka kujya mu byago ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano mu gihe cy’Igikombe cy’Isi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, DRC yemeje ko yahuye n’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, aho abantu barenga 130 bamaze gupfa, mu gihe abantu hafi 600 bamaze kwandura.

Kubera icyo cyorezo, DRC yahagaritse umwiherero wayo i Kinshasa iwimurira mu Bubiligi, aho ifite umukino wa gicuti na Denmark tariki ya 3 Kamena i Liège ndetse n’undi mukino na Chile uteganyijwe tariki ya 9 Kamena muri Espagne.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373