Minisitiri Nduhungirehe yongeye kugaragaza ko ari umufana wa Bwiza
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Olivier Nduhungirehe yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragaza ko akunda umuziki w'umuhanzikazi Bwiza binyuze ku butumwa yashyize ku rubuga rwa X.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Nduhungirehe yashimye indirimbo ya Bwiza nshya yitwa "Gake Gake" nyuma yuko uyu muhanzikazi ayisohoreye amashusho ari ku rubuga rwa YouTube. Uyu muyobozi yatangaje ko atajya atenguhwa na Bwiza kuko asohora imiziki myiza igihe cyose.
Si ubwa mbere uyu muyobozi agaragaje ko ari umwe mu bafana ba muzika, kuko no mu bihe byashize yakunze kugaragaza ari umufana ukomeye wa Bruce Melodie ndetse n'ikirangirire mu njyana ya Reggae, Bob Marley. Nduhungirehe kandi yakiriye Bwiza, mu minsi ishize bagirana ibiganiro.
Amb. Olivier Nduhungirehe ni umwe mu bayobozi bakunze kugaragaza ko ari umufana w’umuziki ndetse n’imikino, aho akunze gutanga ibitekerezo ku bikorwa by’imyidagaduro n’ibya siporo binyuze ku mbuga nkoranyambaga akoresha.



Kinyarwanda
English






